Yabivuze ku wa 6 Ugushyingo 2024, mu nama yateguwe n’ibiro bye ku bufatanye n’umuryango uharanira kurwanya Jenoside ku Isi, AEGIS Trust, izamara iminsi itandatu ibera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Bimwe mu byaha yakomojeho bifitanye isano na jenoside, birimo guhembera inzangano ziganisha ku macakubiri, guha ishingiro jenoside, guhakana jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, guhora mu ntonganya zidashira n’ibindi byarema urwango rubyara amacakubiri.
Nderitu yasobanuye ko, kwitabira ibiganiro byubaka no kuba nyambere mu guhuza abantu aho kubatanya, biri mu nzira nziza zakwihutisha ubumwe mu bantu, zigakumira ibyaha bihembera jenoside.
Yagaragaje ko ibyo biganiro bigomba gushingira ku guhana amakuru yubaka, kumenya ibibazo biri muri sosiyete, gushaka uko byakemurwa mu maguru mashya ndetse no guhuza abashyamiranye bakongera kunga ubumwe.
Ibi yabivuze ashingiye ku nsanganyamatsiko y’umunsi yagiraga iti “Kwimakaza ibiganiro n’ubuhuza hirindwa jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo”. Yanasobanuye ko kwibuka abazize jenoside mu Rwanda byerekana ingaruka zatewe n’amacakubiri bityo abantu bakayirinda.
Ati “Dufite inshingano yo kwibuka inzirakarengane zishwe no kuba hafi abarokotse, ibyo bigatuma tuzirikana icyatumye jenoside yatwaye ubuzima bwa benshi iba. Turi hafi y’aho bashyinguwe. Ibyo bikwiye kutwibutsa intego y’ibiganiro byaduhurije aha, ndetse tugaharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi yaba mu Rwanda n’ahandi”.
Yongeyeho ati “Ijambo ‘jenoside’ ryakoreshejwe cyane muri uyu mwaka ndetse n’imyaka yashize. Ibi ni ibimenyetso bigaragaza ko hari bamwe bafite ibyago byo kugirwaho ingaruka n’ibyaha bifitanye isano na jenoside igihe nta gikozwe”.
Umuyobozi Mukuru wa AEGIS Trust, Mutanguha Freddy, yabigarutseho asobanura uburemere n’imbaraga byo gukorera ibiganiro ku rwibutso, mu gukumira jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.
Mutanguha yavuze ko ari umwanzuro mwiza gukorera ibi biganiro ku rwibutso, ahashyinguwe Abatutsi barenga ibihumbi 250 bishwe bazira uko bavutse, benshi bagasobanukirwa amateka n’inzira y’ibiganiro n’ubuhuza.
Ati “Aha turi ni ikimenyetso kigaragaza ibyaba igihe hatabayeho gufata ingamba zikomeye zikumira ibyaha bihohotera ikiremwamuntu. Uru rwibutso kandi ni ikimenyetso cy’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ndetse twizera ko muzigira ku mateka twanyuzemo”.
Yongeyeho ati “Kugira igice cyigisha ku biganiro n’ubuhuza ni ingenzi cyane kuko bidusigiye umukoro wo gukumira amacakubiri, tukaganiriza n’abarema amatsinda yagerwaho n’izo ngaruka”.
Ibi biganiro byaranzwe n’ibitekerezo byinshi byibandaga ku kwimakaza ibiganiro n’ubuhuza, kwirinda amakimbirane no kuyakemura atabyaye urwango n’ihangana, kumenya abakeneye kuganirizwa bagahumurizwa, aho guheranwa n’amateka mabi banyuzemo no kwigishwa kunga ubumwe igihe cyose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!