00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gutangizwa ingendo rusange zivana n’izijyana abantu ku Kibuga cy’Indege

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 April 2026 saa 12:13
Yasuwe :

Ikigo cya Leta gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, Ecofleet Solutions kigiye gutangiza gahunda yo gutwara abantu bava cyangwa berekeza ku Kibuga cy’Indege cya Kigali.

Ni gahunda iteganywa ikiri kwigwaho n’uburyo yakorwa neza, mbere y’uko itangizwa.

Mu gihe izaba yatangiye, hazagenwa ibyerekezo bibiri. Kimwe kizaba ari icyerekezo kigana Nyarutarama, ikindi kigana mu Mujyi wa Kigali rwagati ku mahoteli ahabarizwa.

Ikindi ni uko imodoka zizakoreshwa zizaba zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo gukomeza kugabanya imyuka ihumanya ikirere yoherezwa n’imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli.

Umukozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa n’Itumanaho muri Ecofleet, Havugimana Aldo, yasobanuye ko ari imodoka zizajya zikora bijyanye n’amasaha y’indege. Ni ukuvuga ko umuntu uri kuri hotel runaka, ashaka kwerekeza ku kibuga cy’indege bitewe n’isaha ari buhagurukire, imodoka izajya imujyana imugeze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga.

Ati “Izakora mu buryo bwo gufata abagenzi ikabageza ku mahoteli atandukanye cyangwa ikanabakura ku mahoteli bajya ku kibuga cy’indege kuko ubusanzwe hariya hari ikindi cyerekezo cy’abantu bagana i Kanombe ariko batinjira mu kibuga cy’indege.”

Yakomeje ati “Ni uburyo bwo korohereza abatega indege kuba bashobora gukora urugendo ku mafaranga atabaremereye cyane, guteza imbere gukoresha imodoka rusange mu Mujyi wa Kigali, kugabanya imodoka zitembere mu Mujyi wa Kigali, na cyane ko zigira uruhare mu kwangiza umwuka duhumeke. Izo modoka zizakoreshwa ni amashanyarazi.”

Ecofleet yasabonuye ko nk’uko abagenzi basanzwe bagera ku kibuga cy’indege bakaba bafata imodoka isanzwe yo kubageza kuri hotel, bashobora kuzajya bahitamo kugenda na bisi kuko bizagabanya ikiguzi cy’urugendo.

Ntabwo imodoka zisanzwe zijyana cyangwa zivana abantu ku kibuga cy’indege zizakurwaho ahubwo Ecofleet nayo iziyongera kuri abo mu rwego rwo guha abakiliya amahitamo.

Havugimana ati “Ntabwo zigamije gukuraho ziriya ntoya, hari izisanzwe nk’amahoteli bafite uburyo bwabo bwatwaramo abagenzi, hari abandi na bo bashobora kuba bafite izo modoka zisanzwe zitwara abagenzi. Buri wese azaba afite amahitamo y’uburyo agenda, inzego zibishinzwe ntabwo zigeze zitangaza ko bizasimbura ibisanzwe bikorwa.”

Hagiye gutangizwa uburyo bwo gutwara abantu mu modoka rusange bava ku kibuga cy’Indege
Imodoka zizakoreshwa ni izikoresha amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages