Iyo raporo yamuritswe ku wa 26 Werurwe uyu mwaka, yacukumbuye inyandiko zose zifite aho zihuriye n’umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda hagati ya 1990 na 1994, cyane ko ibihugu byombi byari bifitanye umubano ukomeye.
Ni raporo yari yitezwe kandi yagaragaje ko u Bufaransa bwakoze amakosa akomeye, bushyigikira Leta yateguraga ikanashyira mu bikorwa Jenoside.
Le Monde yatangaje ko raporo y’abashakashatsi bagize Komisiyo yiswe ‘Duclert’ yashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ngo icukumbure uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, yerekanye ko nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyarima Juvénal, François Mitterand yasabye abari bashinzwe umutekano muri Ambasade y’u Bufaransa i Kigali guhungisha Agathe Habyarimana n’umuryango we.
Raporo igaragaza ko Habyarimana yishwe ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 1994, bukeye Agathe abyuka ahamagara kuri Ambasade y’Abafaransa abasaba kumuhungisha, kubera ubwoba yari afite ko na we yakwicwa.
Igira iti “Guhungisha Abanyarwanda bari bafite ubwoba[bwo kwicwa] si cyo cyari kigenderewe n’abayobozi b’u Bufaransa mu cyiswe ‘Opération Amaryllis’[yabayeho hagati ya tariki 8 na 14 Mata igamije guhungisha abahigwaga].”
“Icyihariye kimwe cyamenyekanye, [ni uko hari hagamijwe] kurinda no guhungisha umugore wa Habyarimana n’umuryango we. Ubu ni ubusabe nyirizina bwari bwatanzwe na François Mitterand ku giti cye, kandi ni ikibazo cyagaragarijwe mu nyandiko zijyanye na Opération Amaryllis.”
Iyo raporo kandi ivuga ko nubwo u Bufaransa buhakana ko butari buzi neza ibyaberaga mu Rwanda mbere ya 1994, mu myaka ine mbere y’uko Jenoside ya korewe Abatutsi iba, Colonel René Galinié wari ushinzwe umutekano muri ambasade y’icyo gihugu mu Rwanda yoherereje Mitterand inyandiko nyinshi zivuga ko Habyarima yakoraga ubwicanyi.
Benshi bibaza ku buryo Agathe Habyarimana yabaye mu ba mbere u Bufaransa bwahungishije mu gihe mu gihugu Abatutsi bicwaga nta kivugira kandi bigakorwa bishyigikiwe na Leta.
Iby’umubano wa Perezida Mitterand na Agathe Habyarimana
Raporo nshya ivuga ko ku wa 9 Mata 1994, Agathe n’abandi 12 bo mu muryango wa Habyarimana bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali berekeza i Bangui muri Centrafrique. Bahageze Mitterand yamenyeshejwe ko “umuryango wa Habyarimana wamaze guhungishwa” bamubaza niba ushobora koherezwa muri RDC yitwaga Zaïre icyo gihe, cyangwa “ukajyanwa mu Bufaransa”.
Perezida Mitterand nta kuzuyaza yasubije Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ati “Niba bashaka kuza mu Bufaransa, u Bufaransa buzabakira neza.”
Kuwa 17 Mata uwo mwaka Agathe yagejejwe mu Bufaransa, Mitterand ategeka ko bamwakira bakanashaka hoteli i Paris yashyirwamo hamwe n’uwo muryango bazanye, bakayimaramo amezi atatu.
Kuba Agathe yarageze mu Bufaransa agahabwa ikaze ndetse agafatwa neza n’umuryango we, byatumye yiyumvamo Mitterand wari usanzwe ahuza n’umugabo we. Mitterand na we yamwitayeho asaba ababifite mu nshingano ku mwitaho n’abo bahunganye, akomeza kuhatura kugeza magingo aya.
Agathe Habyarimana w’imyaka 79, atuye mu Bufaransa kuva mu 1998, u Bufaransa bwanze kumwohereza mu Rwanda ngo akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ashinjwa, gusa nanone bwamwimye ibyangombwa byo guturayo byemewe n’amategeko kubera ibyo byaha agikurikiranyweho.
Agathe Habyarimana wahoze ari umugore w’uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ni umwe mu bibanze bakekwaho uruhare rukomeye mu Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Agathe Habyarimana akekwaho kuba ariwe wahuzaga ndetse akaba no mu bashyizeho “Akazu” kari kagizwe n’abakomoka mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bw’u Rwanda, by’umwihariko mu zahoze ari muri Perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi.
Akazu gashyirwa ku mwanya w’imbere mu gutegura no kunoza umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!