Mu mibare y’abarwayi bashya ba Coronavirus yatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukwakira 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangajemo ko harimo 26 bagaragaye mu nkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’abarundi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabazi, Kayumba Olivier yabwiye IGIHE ko hafashwe ingamba zigamije ko ubwandu budakwirakwira.
Mu ngamba ziri gushyirwa mu bikorwa, harimo gushakisha aho ubwandu bwaturutse harebwa ababa barabwinjije mu nkambi, no gufasha abarwaye kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima yo kuvurirwa mu ngo.
Yagize ati “Ni ibisanzwe bari bamaze iminsi bakaza ingamba. Icyabaye nk’uko ubwandu bugenda bwimuka, hari abanduye bavuye mu nkengero z’inkambi. Icyo inzego z’ubuzima zikora ni ukugerageza kubona abanduje abandi aho bari bari, hanyuma bose bakaguma mu ngo nkuko politiki y’igihugu ibisaba, ngo abantu badakomeza kugenda banduza abandi.”
Kayumba yavuze ko ari ubwa mbere habonetse abarwayi mu nkambi, gusa akizeza ko inzego z’ubuzima ziri guhangana nabyo kandi bitanga icyizere.
Yagize ati “Harakomeza ingamba zisanzwe zo guhana intera, kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki no kugabanya ingendo zitari ngombwa.”
Hari hashize iminsi impunzi z’abarundi zifuza gutaha ku bushake zifashwa gusubira mu gihugu cyazo, nyuma y’imyaka ziri mu buhungiro mu Rwanda.
Kayumba yavuze ko iyo gahunda irakomeza kubera ko n’ubusanzwe ugiye gutaha abanza gupimwa, basanga arwaye akaba aretse.
Ati “Gutaha birakomeza kuko ugaragayeho ubwandu kandi yari ku rutonde aguma inyuma, akabanza akivuza, hanyuma akazagenda ubukurikira.”
Mu nkambi ya Mahama hacumbitse impunzi z’Abarundi ibihumbi bigera kuri 50.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!