00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma yiyemeje kwishyura arenga miliyari 21 Frw y’ingurane z’abaturage bitarenze 2025

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 January 2025 saa 03:26
Yasuwe :

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yemeje ko ingurane z’abaturage zitatangiwe igihe ahashyizwe ibikorwaremezo binyuranye zigomba kuba zamaze kwishyurwa bitarenze muri Kamena 2025.

Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Olivier Kabera, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite aho yagezaga ikiganiro kuri Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore ku bibazo byagaragajwe n’Urwego rw’Umuvunyi.

Kimwe mu bibazo Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje harimo gutinda kwishyura ingurane ikwiye abaturage ahaba hashyizwe ibikorwaremezo bitandukanye birimo imihanda, amazi, ibirebana n’umuriro w’amashanyarazi n’ibindi.

Kabera yabwiye Abadepite ko icyo kibazo bakizi kandi ko bari gukora ibishoboka byose ngo bagikemure mu maguru mashya ndetse ko bitarenze Kamena 2025 kizaba cyahawe umurongo.

Yerekanye ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, nk’urwego rw’ingufu hari amadosiye agera hafi ku bihumbi 20 y’abagombaga guhabwa ingurane ingana na miliyoni 6,8 Frw, ariko hishyuwe gusa arenga miliyari 1,8 Frw.

Ku birebana n’amazi harimo dosiye zigera ku bihumbi 19, ahagombaga kwishyurwa miliyari 11,8 Frw hishyurwamo miliyari 10,4 Frw, mu gihe izifite agaciro ka miliyari 1 Frw zigiye kwishyurwa.

Ku bijyanye n’ubwikorezi, ni ukuvuga abimuwe ahanyujijwe ibikorwaremezo birimo imihanda, hari abantu 10.907 bagombaga guhabwa ingurane zirenga miliyari 18,8 Frw ariko hishyuwemo gusa arenga miliyari 10 Frw.

Ku bijyanye n’imiturire kandi harimo imitungo 252 ifite agaciro ka miliyari 10,2 Frw hishyurwamo 117 zifite agaciro k’arenga miliyari 2,5 Frw mu gihe hagishakishwa asigaye.

Yakomeje ati “Turakora uko dushoboye ku buryo uyu mwaka nibura 2025 [uzasiga bikemutse]. Twagize inama mu cyumweru gishize na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi. Twifuza gushyiramo imbaraga kugira ngo dukemure ikibazo cy’ingurane n’ibindi bitandukanye.”

Yagaragaje ko zimwe mu mbogamizi zikunze kubaho ari uko usanga abaturage bimurwa badafite ibyangombwa byuzuye kugira ngo ihererekanya ry’ubutaka kuri uwo mutungo rigende neza ndetse no kuba hari ubwo umushinga utangira hataraboneka amafaranga akwiye.

Ati “Ku ruhande rwacu tugomba kureba uburyo igenamigambi ryajya riba ryiza kurushaho byaba byiza tugakoresha ikoranabuhanga aho bishoboka cyangwa tugashaka ubundi buryo.”

Mu kiganiro Perezida Kagame aheruka kugirana n’abanyamakuru, yavuze ku baturage bimurwa badahawe ingurane cyangwa bagatinda kuzihabwa, agaragaza ko biterwa n’impamvu nyinshi haba ku baturage bagomba kwimurwa n’abayobozi bakora amakosa, ariko yizeza ko ikibazo akizi ndetse ko kigiye gukurikiranwa mu maguru mashya.

Kubera iki umuturage atakwimurwa yahawe ingurane?

Depite Mukabalisa Germaine yabajije impamvu ahagiye gukorerwa ibikorwaremezo cyangwa ahandi bisaba ko umuturage yimurwa ahawe ingurane hatashyirwamo imbaraga ku buryo umuturage yimurwa yahawe ingurane ikwiye.

Ati “Hari umwanzuro wari warafashwe ko nta mutungo w’umuturage uzajya ukorwaho nta mafaranga, ariko biragaragara ko bigikorwa. Biragenda bite, hakorwa iki kugira ngo abujuje ibyangombwa ntihagire umutungo wabo ukorwaho nta mafaranga bahawe?”

Yakomeje agaragaza ko nubwo ibikorwaremezo byaba bigaragarira buri wese ariko umuturage atahawe ingurane ikwiye usanga aba abayeho mu buryo buteye impungenge.

Ati “Ni byo twebwe umuhanda turawubona, ariko iyo wishyize mu mwanya w’umuturage wenda umuhanda waciye mu murima we w’ibujumba, ari wo umutunze bibaye imyaka itanu, itatu cyangwa ine, uwo muturage aba abayeho ate? Kuki tutafata iryo hame ko nta gikorwaremezo kizaca mu murima w’umuturage adahawe amafaranga?"

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda, yavuze ko hari ubwo usanga umushinga ujya gutangira, Leta idafite amafaranga yose akenewe bityo bikaba byakoma mu nkokora gahunda yo gutanga ingurane ku baturage mbere y’uko bimurwa.

Yavuze ko ariko biri kugenda bishyirwamo imbaraga ku buryo imishinga yazajya ishyirwa mu bikorwa ari uko abaturage bamaze guhabwa ingurane.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Olivier Kabera, yagaragaje ko hari gushyirwa imbaraga mu kwishyura ingurane z'abaturage zitishyuriwe igihe
Abadepite bagaragaje ko ikibazo cy'abaturage badahabwa ingurane kigomba gushakirwa umuti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .