Yahize uyu muhigo nyuma yo guhagarika abakozi 12 ba One-Stop Centre mu karere ka Karongi, bazira gutanga serivisi mbi zijyanye n’ubutaka.
Ubwo Guverineri Ntibitura yaganiraga na The New Times, yashimangiye ko agiye kwibanda ku gukemura ibibazo by’ubutaka guhera ku rwego rw’umurenge, hagamijwe gushakira abaturage ibisubizo birambye.
Yagize ati "Ibintu bigiye guhinduka. Niyemeje ko serivisi nziza zijyanye n’ubutaka zihuta kandi zigatangwa neza."
Guverineri Ntibitura yakomeje ati "Ibibazo hafi ya byose byo muri aka karere bifitanye isano na serivisi z’ubutaka, cyane cyane iby’impushya, kwandikisha ubutaka n’impushya zo kubaka. Izi ni serivisi z’ingenzi zitatanzwe neza, turi kugerageza kubishakira igisubizo."
Gutanga bidatinze ibyangombwa byo kubaka na byo byabaye ingorabahizi mu mujyi wa Rubavu no mu murenge wa Busasamana muri aka karere.
Ntawangwanabose Théogène ukuriye komite y’abikorera (PSF) igenzura ivugururwa ry’umujyi wa Rubavu, yavuze ko kutagira ibyangombwa byo kubaka ndetse n’ibindi bibazo bifitanye isano n’ubutaka byadindije iyi gahunda.
Yagize ati "Gutanga ku gihe ibyemezo by’ubutaka n’impushya zo kubaka ni ikibazo gikomeye cyagaragajwe na ba nyir’imitungo. Ibi byatumye habaho ibibanza bitubakwaho kandi bibangamira gahunda yo kuvugurura umujyi.”
Muri Busasamana, abatuye muri santere y’ubucuruzi ya Gasiza na bo bahangayikishijwe no kubura ibyangombwa y’ubutaka. Iki kibazo kimaze imyaka isaga 15 gituma abaturage batishingira inyubako zabo z’ubucuruzi, batabona inguzanyo za banki.
Harerimana Léon utuye i Gisiza ati "Turasaba Guverineri wacu kutuvuganira mu nzego zo hejuru. Ikibazo gisa n’aho cyarenze ubushobozi bw’akarere, cyangwa se wenda abayobozi bakaba baratinze kugikemura."
Harerimana yasobanuye ko kutabona uburyo bwo kwishingira inyubako zabo bishobora kubashyira mu bikombo bikomeye, mu gihe zafatwa n’inkongi z’umuriro cyangwa zigahura n’ibindi biza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!