Ku wa 10 Ugushyingo 2024 ni bwo hamenyekanye impanuka y’imodoka yahitanye umukobwa n’umusore bari bayirimo, gusa uwari uyitwaye akibona ibibaye yahise atoroka.
Byabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Cyuru, mu Murenge wa Rukomo. Umushoferi akaba ari gushakishwa n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, ishami ryo mu muhanda.
Iyi mpanuka yabereye mu muhanda uva i Nyagatare werekeza i Gicumbi, abayibonye bavuga ko yatewe n’umuvuduko mwinshi dore ko yarenze umuhanda ikagwa muri metero hafi 40.
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yahamirije IGIHE iby’aya makuru, avuga ko hakiri gushakishwa uwari utwaye imodoka.
Ati “Uwari utwaye imodoka yahise atoroka, aracyashakishwa.”
Yongeyeho ko abatwara ibinyabiziga basabwa kwitonda igihe cyose bari mu muhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Imirambo y’abitabye Imana yajyanywe ku Bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!