Ikiraro cyangiritse ni ikiri mu muhanda unyura mu Kagari ka Nyarwambu cyangiritse bitewe n’amazi menshi anyura mu gishanga cyo ku Mulindi w’Intwari.
Abaturage bavuga ko batakibona uko bamukiranya iyi muhanda kuko bisigaye bibasaba kujya kuzenguruka mu yindi mihanda bikabatwara amafaranga menshi kuri moto cyangwa mu modoka.
Bamwe mu baturage baganiye na IGIHE bavuga ko uyu muhanda ukeneye gusanwa, ibiraro bigakorwa neza ku buryo mu gihe imvura itaguye bazajya bahambukiranya hifashishijwe imodoka nk’uko mbere byari bisanzwe.
Ngendahimana Valens yagize ati "Hakenewe gusanwa hagakorwa neza kuko ikiraro cyarangiritse ku buryo iyo bajyanye umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Kaniga bisaba kwifashisha ingobyi.”
“Iyo ushatse gutega moto ngo ikunyuze mu yindi mihanda bigusaba ikiguzi kitari munsi y’ibihumbi 2000 Frw, kandi yari kuhagucisha bitarenze iminota itanu gusa.”
Undi yagize ati "Iyo imvura yaguye, abana ntitubohereza ku ishuri barasiba. Bibaye ngombwa bawudukorera kuko nibitinda bishobora kuzatwara ubuzima bw’abaturage begerageza kuhambuka bifashishije ibinyabiziga bito.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwera Parfaite, avuga ko uyu muhanda uriho ikiraro cyatwawe n’amazi wongeweho ibindi biti mu buryo bwo koroshya imigenderanire.
Uwera akomeza avuga ko hagitegerejwe inyigo izatunganya igishanga cya Gatuna gikunze kurengerwa n’amazi, kikangiza ibiraro byashyizweho.
Ati “Ikiraro cyongeweho ibiti mu gufasha imigenderanire. Harateganywa gutunganya igishanga cya Gatuna, ubu hagiye gukorwa inyigo izagaragaza ibizacyemura ikibazo cy’ibiraro biri muri iki gishanga".
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buri gukora urutonde rw’ibindi biraro byangiritse hagamijwe korohereza ingendo z’abaturage mu mirenge itandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!