Babigarutseho kuri uyu wa 26 Nzeri 2024 ubwo batoraga abagore bazahagararira abandi ku rwego rw’ Akarere mu Nama Nkuru y’Igihugu y’Abagore kuko uwayiyoboraga aherutse gutorerwa kujya mu Nteko Ishinga Amategeko.
Depite Uwamurera Olive wari uhagarariye abagore muri aka Karere akaba yarabaye umudepite, yavuze ko nk’umuntu wari umaze igihe ayoboye uru rwego, abagiye kumukorera mu ngata bakwiye gushyira imbere umuturage no kwita ku miryango igifitanye amakimbirane.
Ati" Turashima benshi twakoranye kuko twarafatanyaga kandi tukagera kuri byinshi, turishimira ko hari ibyagezweho nko kurwanya igwingira mu bana aho twavuye kuri 23% tukagera kuri 19,2%. Ikigamijwe ni ugushyira umuturage ku isonga haba mu kwigisha Isuku n’ibindi. Munatekereze ku miryango ifitanye amakimbirane mubegere, mubaganirize ibiganiro bifasha kubaka amahoro no guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko ko hari imiryango igera ku 2000 ifitanye amakimbirane bityo ko abagore bahagarariye abandi na bo bagomba kugira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage.
Yabasabye uruhare mu kwegera iyo miryango ifitanye amakimbirane bakarushaho kubaka ubumwe n’amahoro bizatuma n’abana babo bakura neza.
Ati "Mu Karere kacu habaruwe imiryango igera ku 2000 ifitanye amakimbirane, ni ikintu mugomba gushyiramo imbaraga tugafatanya kubaka ingo zikomeye kandi zifite amahoro. Twese dukore tugamije gushyira umuturage ku isonga niyo mpamvu hakenewe kwegera iyo miryango tukayifasha."
Yakomeje ashimangira ko bishimira kuba bakomeje gufatanya mu kurwanya igwingira nubwo imibare ikigaragaza ko hari abana batari bake bagwingiye mu Ntara y’Amajyaruguru.
Yasazeranyije abagore ko bazafatanya mu gukemura ibibazo bikibangamiye umuryango.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!