00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Abagore bahinga bakanatunganya ikawa basoje amahugurwa, bahabwa impamyabumenyi

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 14 May 2022 saa 08:22
Yasuwe :

Abagore 937 bibumbiye muri koperative ya Mayogi ihinga ikawa mu buryo bwa kinyamwuga, ikayitunganya ikanayigurisha bashyikirijwe ibyemezo by’amahugurwa bari bamaze mo amezi 12.

Uyu muhango wabere aho iyi koperative ikorera hari n’uruganda rutunganyirizwaho ikawa mu karere ka Gicumbi umurenge wa Muko akagari ka Cyamuhinda umudugudu wa Rwamitembe.

Aya mahugurwa yari agamije kwagura ubumenyi bw’aba bagore mu bijyanye no guhinga, gutunganya ikawa ndetse no kongera umusaruro wayo byose bigakorwa mu buryo bwa kinyamwuga babifashijwemo n’abafashamyumvire (RCW) batoranijwe kandi bagahugurwa n’amakoperative afatanije na Sustainable Growers Rwanda.

Aya mahugurwa yateguwe kandi ashyirwa mu bikorwa n’Umuryango udaharanira inyungu Uteza Imbere Abahinzi b’Abagore ba kawa ukanateza imbere umusaruro wayo mu Rwanda (Sustainable Growers Rwanda) uterwa inkunga na Bloomberg Philanthropies ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga (NAEB).

Umuhango wo gutanga ibi byemezo by’amahugurwa wari witabiriwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi, ubuyobozi bwa Women for Women Rwanda, Ubuyobozi bwa Sustainable Growers ndetse n’aba bagore basoje aya mahugurwa.

Abari aho basusurukijwe n’itorero rigizwe na bamwe mu bagore baba muri koperative ya Mayogi bari buzuye ibyishimo kubera iterambere bakomeje kugeraho.

Muri uyu muhango kandi ababaye indashikirwa mu gushyira mu bikorwa ibyo bigishishijwe bahawe ibihembo bitandukanye binyuze muri gahunda yiswe ‘Wakoze neza Muhinzi’ harimo ibikoresho byo munzu, ibikoresho byo gufasha mu gutunganya ikawa, ndetse n’amatungo magufi n’inka imwe.

Ibi bihembo byatanzwe hakurikijwe uko aba bahinzi bitabiriye zimwe muri gahunda za Leta zirimo kugira ubwisungane mu kwivuza, kujyana abana ku ishuri, kugira umurima w’igikoni no kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa mu gihe bahabwaga aya mahugurwa.

Mu gutanga ibihembo hakurikijwe amanota ya buri tsinda ndetse na buri muhinzi ku giti cye hanyuma abahinzi bahitamo ibikoresho bifuza hagendewe ku rutonde rw’ibikoresho byari biteganijwe.

Umuyobozi Mukuru wa Sustainable Growers, Christine Condo, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul, avuga ko kuba yarashakiye umuterankunga abahinzi b’ikawa byatumye ubuzima bwa benshi buhindukira kuba bwiza.

Yagize ati " Muri iyi gahunda abahinzi ba kawa bahawe amahugurwa atandukanye harimo guhinga, kubagara, gusasira, gukata, gukoresha ifumbire y’imborera, gukoresha inyongeramusaruro no gusarura kawa yeze neza no kuyigeza ku nganda ku gihe ndetse no kuyitunganyiriza ku ruganda.”

Yaboneyeho no gusaba ko ibyagezweho byakomeza gusigasirwa bashyira mu bikorwa ibyo bahuguwe, anasaba ko bakomeza gukurikiranwa n’inzego zibifite mu nshingano.”

Yasoje ashimira ubuyobozi bw’inzego zitandukanye, cyane cyane Inzego z’ibanze ku mikoranire myiza kugira ngo ibi byose bibe bigerwaho asaba ko ubufatanye bwabayeho bwakomeza n’ubwo amahugurwa yarangiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Gicumbi wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, Kirenga Moses, Yashimiye Sustainable Growers ku mahugurwa bamaze umwaka baha aba bagore bo mu mudugudu wa Rwamitembe ndetse n’ibihembo batanze.

Yagize ati "Ndashimira Women for Women ndetse na Sustainable Growers kubufatanye bwa hafi bagirana n’ibigo bitandukanye no kwimakaza umuco wo guteza imbere umugore w’Umunyarwanda imbere. Ndashimira nanone ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda butuma ibi bikorwa byose bibaho kubw’inyungu z’abaturage."

Yibukije abari aho ko ikawa ari igihingwa ngengabukungu mu Rwanda bityo aboneraho gusaba ko aba bahuguwe bashyira mu bikorwa ibyo bahawe kuko byababyariramo iterambere ryabo n’imiryango yabo.

Umubyeyi w’imyaka 65 wahoze ari umucancuro, Ancilla Kantarama, yavuze ko uyu muryango waje kumushyira muri koperative unamufasha mu kwihugura mu bijyanye no gutunganya kawa ubu akaba abikora nk’umwuga umutunze.

Uyu mubyeyi yahawe igihembo cya matera nk’umwe mubakurikije ibyo gahuguwe ndetse bakanubahiriza gahunda za Leta.

Undi mubyeyi ubarizwa muri koperative ya Mayogi ihinga ikanatunganya ikawa, Bapfakurera Immaculee, yavuze ko yari asanzwe ahinga ikawa mbere ariko nyuma yaho Sustainable Growers itangiye kubahugura imikorere ye yahindutse.

Yavuze ko mbere umusaruro wari mucye ko hari n’ubwo yahombaga ariko ubu akaba yeza kawa nziza y’umwimerere ndetse itubutse nyuma yo gutangira kuyitaho mu buryo bwa kinyamwuga abifashijwemo n’amahugurwa bamaze amezi 12 bahabwa.

Ibihembo byatanzwe byari bigizwe n’inka 1, ihene 167, ipompo 5, matera 77, ibitenge 192, amasuka 30, majagu 108, ibikoresho byifashishwa mu kovomerera ibihingwa 46, amaradiyo 53, inkweto za bote 136, telefoni zigendanwa 131. Ibi byose bifite agaciro kangana na miliyoni 18frw.

Iki gikorwa cyo gushyikiriza ibyemezo by’amahugurwa n’ibihembo ku bahinzi ba kawa kizakomereza mu mutundi turere tw’igihugu twa Gakenye, Kayonza, Nyaruguru, Rusizi na Nyamasheke uyu muryango ukoreramo.

Kuva mu mwaka wa 2014 Umuryango Sustainable Growers Rwanda bakorera mu turere 13 tw’igihugu bagashyigikira amakoperative 77, inganda zoza zigatunganya ikawa 25, ugatera inkunga abahinzi b’ikawa ibihumbi 38 na 56 nk’abagenerwabikorwa.

Uwahize abandi mu gushyira mu bikorwa ibyo bahuguwe yahawe inka
Umuyobozi Mukuru wa Sustainable Growers, Christine Condo, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul
Uwashyikirijwe inka yanezerewe
Umuyobozi wa Women for Women Rwanda yari yitabiriye iki gikorwa
Bashyikirijwe radio na telefoni
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akarere ka Gicumbi wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, Kirenga Moses, Yashimiye Sustainable Growers ku mahugurwa bamaze umwaka baha aba bagore
Bapfakurera Immaculee yavuze ko umusaruro w'ikawa wiyongereye nyuma yo guhugurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .