Perezida Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Nyakanga yakiriye mu biro bye umugaba mukuru w’ingabo za Burkina Faso, Brig. Gen Honore Nabere Traore, aho uyu yanamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Blaise Compaore.
Gen Traore yatangaje ko mu byo yaganiraga na Perezida w’u Rwanda harimo uburyo habaho ubufatanye bwimbitse hagati y’igisirikari cy’u Rwanda n’icya Burkina Faso, ubufatanye bunasanzwe mu buryo bwo kungurana ubumenyi.
Yagize ati “Ubufatanye bwaratangiye kuko ubu mfite inngabo ziri muri Mali mu butumwa bw’amahoro, ziyobowe na Gen Kazura.”
Gen Traore yavuze ko ubu amaze gusura ibikorwa byinshi by’iterambere igisirikari cy’u Rwanda cyagiye kigiramo uruhare birimo n’aho yeretswe amwe mu mazu yuzujwe hafi y’ikigo cya gisirikari cya Kami, yubatswe n’abasirikari yubakiwe abaturage bimurwa ahashobora kwibasirwa n’ibiza.
Uyu mugaba mukuru w’ingabo akaba yanashimye cyane aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikindi yashimye akavuga ari gutekereza ko bazagerageza kugishyira mu bikorwa n’iwabo, ni ikigo cy’imari cyigenewe guteza imbere abari mu ngabo, aho yashimye kuba u Rwanda rufite Zigama CSS igenewe iki gikorwa.
Gen Patrick Nyamvumba, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, yavuze ko Gen Traore ari inaha ku butumire bw’igisirikari cy’u Rwanda, kandi bikaba biri mu rwego rw’imikoranire n’ubufatanye bubaho hagati y’ingabo z’ibihugu bibanye neza.
Gen Traore ari mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda, aho yageze tariki ya 3 Nyakanga ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba, aho yaje aje kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza umunsi wo kwibohora wabaye tariki ya 4 Nyakanga.
Mu minsi agifite yo kuba ari hano mu Rwanda, arateganya gukomeza gusura ibikorwa bitandukanye by’ingabo mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO