00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen (Rtd) Ibingira yagaragaje umubano udasanzwe wa Habyarimana n’Interahamwe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 May 2026 saa 07:43
Yasuwe :

Gen (Rtd) Fred Ibingira yagaragaje ko Habyarimana Juvénal wayoboye u Rwanda kuva mu 1973 kugeza muri Mata 1994 yari afitanye umubano udasanzwe n’Interahamwe zashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 32 ishize.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyakozwe n’abo muri nzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku wa 30 Mata 2026, Gen (Rtd) Ibingira yasobanuye ko mu itegurwa rya Jenoside, Interahamwe zari zishamikiye ku ishyaka MRND zahawe ubushobozi n’ubumenyi bwo kwica.

Gen (Rtd) Ibingira yagize ati "Abateguye Jenoside bari barayiteguye neza. Hari ingabo zihagije n’izindi nzego z’umutekano ariko hejuru y’ingabo bari barashatse Interahamwe zihagije, zifite n’ibikoresho bihagije, zahawe n’ubumenyi mu buryo bwo kwica."

Yagaragaje ko Habyarimana yiyegerezaga cyane umutwe w’Interahamwe kurusha ingabo z’u Rwanda (Ex-FAR), mu buryo bwerekana ko yari awitezeho gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yamaze imyaka myinshi ategura.

Ati "Mugenzi wacu umwe yaratubwiye ati ’Murebe ikibazo uburemere bwari buhari, Habyarimana yagiye mu Ruhengeri, mu Ruhengeri hari ingabo z’igihugu icyo gihe.’ Yaratubwiye ati ‘Kuva abayeho, yahuye n’ingabo rimwe, umunsi bafata Kagitumba, ubundi ntabwo yajyaga ahura n’ingabo. Ageze Ruhengeri, ingabo ziri iruhande aho ngaho, aho kugira ngo ahure n’ingabo, ajya guhura n’Interahamwe muri Sitade ya Ruhengeri’.”

Gen (Rtd) Ibingira yakomeje asobanura ati "Icyo bivuze ni iki? Afite ibyo yateguraga, ari byo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."

Tariki ya 12 Ugushyingo 1992 ni bwo Habyarimana yahuriye n’Interahamwe mu nama y’ishyaka MRND, avuye gusura abo mu muryango we muri Perefegitura ya Gisenyi.

Uwo munsi Habyarimana yavuze ko hazaba inama za nyazo zitaratangira, ati "Igihe zizatangirira nzatuma ku Nterahamwe maze tumanuke koko”, asabira Umunyamabanga Mukuru wa MRND gushakira Interahamwe imyambaro kuko ngo “iyo ziri mu mwambaro wazo ziraberwa koko."

Abahanga mu mateka y’u Rwanda, by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaragaza ko inshinga ‘kumanuka’ yakoreshejwe na Habyarimana mu nama yabereye mu Ruhengeri yavugaga mu buryo bwo kuzimiza “kurimbura Abatutsi”.

Gen (Rtd) Fred Ibingira yahamije ko Habyarimana Juvénal yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages