Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyakozwe n’abo muri nzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku wa 30 Mata 2026, Gen (Rtd) Ibingira yasobanuye ko mu itegurwa rya Jenoside, Interahamwe zari zishamikiye ku ishyaka MRND zahawe ubushobozi n’ubumenyi bwo kwica.
Gen (Rtd) Ibingira yagize ati "Abateguye Jenoside bari barayiteguye neza. Hari ingabo zihagije n’izindi nzego z’umutekano ariko hejuru y’ingabo bari barashatse Interahamwe zihagije, zifite n’ibikoresho bihagije, zahawe n’ubumenyi mu buryo bwo kwica."
Yagaragaje ko Habyarimana yiyegerezaga cyane umutwe w’Interahamwe kurusha ingabo z’u Rwanda (Ex-FAR), mu buryo bwerekana ko yari awitezeho gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yamaze imyaka myinshi ategura.
Ati "Mugenzi wacu umwe yaratubwiye ati ’Murebe ikibazo uburemere bwari buhari, Habyarimana yagiye mu Ruhengeri, mu Ruhengeri hari ingabo z’igihugu icyo gihe.’ Yaratubwiye ati ‘Kuva abayeho, yahuye n’ingabo rimwe, umunsi bafata Kagitumba, ubundi ntabwo yajyaga ahura n’ingabo. Ageze Ruhengeri, ingabo ziri iruhande aho ngaho, aho kugira ngo ahure n’ingabo, ajya guhura n’Interahamwe muri Sitade ya Ruhengeri’.”
Gen (Rtd) Ibingira yakomeje asobanura ati "Icyo bivuze ni iki? Afite ibyo yateguraga, ari byo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."
Tariki ya 12 Ugushyingo 1992 ni bwo Habyarimana yahuriye n’Interahamwe mu nama y’ishyaka MRND, avuye gusura abo mu muryango we muri Perefegitura ya Gisenyi.
Uwo munsi Habyarimana yavuze ko hazaba inama za nyazo zitaratangira, ati "Igihe zizatangirira nzatuma ku Nterahamwe maze tumanuke koko”, asabira Umunyamabanga Mukuru wa MRND gushakira Interahamwe imyambaro kuko ngo “iyo ziri mu mwambaro wazo ziraberwa koko."
Abahanga mu mateka y’u Rwanda, by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaragaza ko inshinga ‘kumanuka’ yakoreshejwe na Habyarimana mu nama yabereye mu Ruhengeri yavugaga mu buryo bwo kuzimiza “kurimbura Abatutsi”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!