Aba batangiye kuburanishwa kuri uyu wa 13 Werurwe 2025, ni uwari umuyobozi w’akarere ka gisirikare ka 34, Gen Maj Alengbia Nzambe, Komiseri Ekuka Lipopo Jean-Romuald wari Guverineri w’agateganyo w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’urupfu rwa Gen Maj Peter Cirimwami na Brig Gen Yamba Tene Danny.
Abandi ni Brig Gen Lupembe Mobenzo Papy wari umuyobozi wa Batayo y’ingabo zishinzwe gutabara aho rukomeye zakoreraga mu gice cya Sake na Kitshanga muri teritwari ya Masisi na Komiseri Mukuna Tumba Eddy Leonard wari umujyanama wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru mu by’umutekano.
Ubushinjacyaha bwashinje aba basirikare b’abapolisi kurenga ku mabwiriza y’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za RDC, Perezida Félix Tshisekedi, bagasigira M23 umujyi wa Goma tariki ya 26 Mutarama 2025.
Bwasobanuye kandi ko aba basirikare b’abapolisi bagize uruhare rukomeye mu gutuma abarwanyi ba M23 bafatira mu mujyi wa Goma intwaro nyinshi.
Ibyaha aba bofisiye bakukirikiranyweho, nibibahama, bazakatirwa igihano cy’urupfu nk’uko byagenze ku bandi basirikare babarirwa mu magana baburanishijwe kuva mu ntangiriro za 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!