00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Maj Nzambe n’abandi bofisiye bakuru bashinjwa guhunga urugamba batangiye kuburanishwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 March 2025 saa 07:32
Yasuwe :

Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwatangiye kuburanisha abofisiye bakuru batanu bashinjwa guhunga urugamba.

Aba batangiye kuburanishwa kuri uyu wa 13 Werurwe 2025, ni uwari umuyobozi w’akarere ka gisirikare ka 34, Gen Maj Alengbia Nzambe, Komiseri Ekuka Lipopo Jean-Romuald wari Guverineri w’agateganyo w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’urupfu rwa Gen Maj Peter Cirimwami na Brig Gen Yamba Tene Danny.

Abandi ni Brig Gen Lupembe Mobenzo Papy wari umuyobozi wa Batayo y’ingabo zishinzwe gutabara aho rukomeye zakoreraga mu gice cya Sake na Kitshanga muri teritwari ya Masisi na Komiseri Mukuna Tumba Eddy Leonard wari umujyanama wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru mu by’umutekano.

Ubushinjacyaha bwashinje aba basirikare b’abapolisi kurenga ku mabwiriza y’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za RDC, Perezida Félix Tshisekedi, bagasigira M23 umujyi wa Goma tariki ya 26 Mutarama 2025.

Bwasobanuye kandi ko aba basirikare b’abapolisi bagize uruhare rukomeye mu gutuma abarwanyi ba M23 bafatira mu mujyi wa Goma intwaro nyinshi.

Ibyaha aba bofisiye bakukirikiranyweho, nibibahama, bazakatirwa igihano cy’urupfu nk’uko byagenze ku bandi basirikare babarirwa mu magana baburanishijwe kuva mu ntangiriro za 2024.

Aba bafisiye bari kumwe n'abanyamategeko babunganira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages