Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo kuri uyu wa 30 Kanama 2024, aho urubyiruko rugera ku 120 rugize uyu muryango rwasabanye n’aba bana hamwe n’ababyeyi babo mu rwego rwo kubereka ko batari bonyine.
Mukamana Tabita, umwe mu babyeyi bafashwa n’uyu muryango, yashimye ubutwari abawugize bagira mu kubafasha kuva mu bwigunge no kubereka ko bafite agaciro.
Uyu mubyeyi yasobanuye ko akenshi abangavu baterwa inda zitateganyijwe hari igihe bafatwa mu buryo butaboneye muri sosiyete zitandukanye babarizwamo, bikaba binagira ingaruka mbi no ku bana babyara.
Ati “Turabashimiye kubw’urukundo mwatugaragarije, mwatumye abana bacu ubu bagaragara neza ku mashuri yabo bigaho kuko baba bafite isuku, bujuje ibisabwa ndetse baba banifitiye icyizere kandi natwe ubwacu ntitugiterwa ipfunwe n’uko twabyaye abana mu buryo benshi bita amazina atari meza. Imana ijye iba umugisha mu mirimo yanyu.”
Umuyobozi ushinzwe ubuzima, isuku n’isukura mu murenge wa Gikomero, Uwimana Jean Pierre, yashimiye uru rubyiruko ubufatanye rugirana n’ubuyobozi mu guharanira iterambere ry’abatishoboye batewe inda zizateganyijwe ndetse ahamya ko bakorana umurava, ubushake n’urukundo.
Ati “Icyo dusaba urubyiruko ni ukwirinda no kwifata mu myitwarire yabo, bityo bikabafasha kudatwara inda zitateganyijwe, kuko binatuma umuntu abasha kugera igihe cyo kubyara yarabashije gutegura ubuzima bw’umwana azabyara mu gihe kizaza n’ubwe ku giti cye ndetse bigafasha kurwanya igwingira.”
Umuyobozi wa LIA, Bayito Egide, yatangaje ko nyuma yo gutangirira ibikorwa muri Gikomero muri Werurwe 2023, bateganya kubyagura, bakazagenda bagera no mu tundi turere two mu gihugu, bafasha abana biga mu mashuri abanza.
Ati “Gahunda dufite ni iyo kwagura ibikorwa kuko intego yacu ni ukugera kuri ba babangavu batewe inda zitateganyijwe batishoboye. Nkatwe urubyiruko twifatanye n’abababaye, tubafashe mu kuva mu bwigunge n’ubukene.”
Bayito yakomeje ati “Tubatere inkunga uko dushoboye, na bo babashe kwiteza imbere, cyane ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu n’aba bana na bo nibo bazavamo u Rwanda rw’ejo hazaza.”
Kuva uyu muryango washingwa, umaze gusura bano bana bo muri Gasabo inshuro zirindwi kandi wishimira impinduka nziza babona ku babyeyi b’aba bana zirimo kurangwa n’isuku.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!