00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Abagore batamaje abagabo batita ku ngo zabo, basabwa kwisubiraho

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 29 December 2019 saa 07:57
Yasuwe :

Ubwo hasozwaga umuganda usoza Ukuboza 2019 wakorewe mu Murenge wa Rusororo, Akagali ka Nyagahinga, Umudugudu wa Kigarama habaye ibiganiro nkuko bisanzwe nyuma y’umuganda usoza ukwezi.

Ni umuganda wakozwe ahari gucibwa amaterasi y’indinganire ateganyijwe kugera kuri hegitari 10. Witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, Edda Mukabagwiza.

Nyuma y’umuganda nk’intumwa ya rubanda, Edda Mukabagwiza yahaye abaturage umwanya wo kubaza ibibazo bafite.

Ibibazo byafashe umwanya munini birimo ibyatanzwe n’abagore bagaragaje ko abagabo babo babatererana ku kwita ku ngo zabo.

Abagabo bamwe ngo ntibahaha, ntibishyura mituweli kandi ntibishyura n’ibyangombwa nkenerwa ku bana ngo bige, bagataha babaza ifunguro.

Uwitwa Nzabamwita Ancila, yagize ati “Mfite umufasha n’abana bane ariko aravuga ngo ntabwo ngira icyo mbaha nzajya ndya muri resitora saa sita no ku mugoroba. Namubwira nti yatanze mituweli nibura iye akiyangira nkayishakisha nkayimutangira. Nabibwira umukuru w’umudugudu wacu akambwira ngo ni wowe mugore ukaba n’umugabo.”

Depite Mukabagwiza, yahise ahamagaza umugabo we wari muri ibyo biganiro yigira imbere mu ruhame.

Depite Mukabagwiza, yasabye uwo mugabo witwa Habamenshi Augustin gusobanura niba ibyo umugore we amuvugaho ari ukuri.

Habamenshi Augustin yavuze ko imvano y’ibyo bibazo ari amakimbirane baba bagiranye ariko ko bitaba buri munsi.

Ati “Ibyo bintu hari igihe tuba twavuganye nabi, yavuga ibyo guhaha nkavuga nti simpaha kubera ko tutameranye neza.”

Depite Mukabagwiza yamubwiye ko ibyo kudahaha atari byo kuko abana be bo nta ruhare baba bagize mu makimbirane yabo.

Habamenshi yahawe umwanya ngo asobanure ingamba afashe, maze avuga ko kwishyura mituweli bakomwe mu nkokora no kuba kororera i Kigali bitacyemewe, kuko bororaga ihene bakayigurisha bikabafasha kugura mituweli. Ku bijyanye no guhaha yemera ko agiye kujya ahahira urugo rwe.

Undi mwana twise Aline na we yahawe ijambo maze, agira ati “Ikibazo nari mfite ni uko nari ndangije umwaka w’amashuri abanza ariko mama akaba nta bushobozi afite bwo kundihira.”

Abantu batangiye kwibwira ko adafite se. Nyamara siko bimeze kuko amufite ahubwo atari we wita ku rugo rwabo, ahubwo se yabatereranye.

Mama w’uwo mwana witwa Icyimanizanye Consolatte yavuze ko umugabo we witwa atajya ahahira urugo nubwo akora ariko ntacyo ageza mu rugo. Cyakora we ntiyari muri iyo nama ngo abibazwe mu ruhame.

Uretse uwo mwana watinyutse akibariza, Icyimanizanye yavuze ko na bakuru be batigeze bakomeza ishuri.

Umwana yahawe gahunda yo kujya ku Murenge mu cyumweru gitaha kugira ngo bamufashe akomeze amashuri.

Edda Mukabagwiza yavuze ko akurikije ibyo bibazo bidatanga isura nziza ku bagabo, abasaba kwisubiraho.

Ati " Ishusho y’abagabo yatunyuze imbere hano, ntabwo ari nziza, niba ubitunganya neza mu rugo iwawe fasha n’abandi."

Amakimbirane aracyagaragara mu miryango kandi ahangaykishije igihugu kuko ari uruhererekane rw’ibindi bibazo birimo, uburere buke bitanga ku bana, kubahungabanya, kudindira kw’iterambere ry’imiryango arimo, ubwicanyi n’ibindi.

Nzabamwita n'umugabo we bagiriwe inama yo kubana mu mahoro bakareka amakimbirane
Visi Perezida w'umutwe w'abadepite, Edda Mukabagwiza (uwa kabiri iburyo) yumva ibibazo by'abaturage afatanyije n'abandi bayobozi
Hakozwe umuganda wo gukora amaterasi y'indinganire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages