Uyu muhango witabiriwe na Ambasaderi Attila Koppány, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe imibanire ya Hongrie na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi.
Hari kandi Ambasaderi Margueritte Françoise Nyagahura uhagarariye u Rwanda muri Hongrie, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bifite icyicaro mu Murwa Mukuru Budapest, abarokotse Jenoside, abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Mu ijambo yatanze, Mutanguha yagarutse ku gikorwa cyo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, hunamirwa Abatutsi barenga 250.000 bishwe muri Jenoside bahashyinguwe.
Mu buhamya yatanze kandi nk’uwarokotse Jenoside, yagaragaje ko kwibuka ari uguha agaciro abishwe ndetse n’abagihari, no kugira ngo amateka y’u Rwanda atazibagirana.
Yavuze ko Jenoside itari impanuka, ahubwo wari umusaruro w’uburyo yateguwe, ikinjizwa mu bantu ndetse igashyigikirwa na na gahunda za leta mbi yariho icyo gihe.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa, ni imwe mu zakoranywe ubugome ndengakamere mu binyejana byatambutse, ndetse igatesha agaciro ikiremwamuntu ku rwego rwo hejuru.
Mutanguha yavuze ko hambere Abanyarwanda bari bafite ubumwe, yaba Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa bari basangiye umuco, ururimi ndetse n’ubwenegihugu.
Ubumwe bwatangiye kugabanuka ubwo hashyirwagaho amategeko y’abakoloni, nko kubacamo ibice, byatumye Abatutsi bafatwa nk’abanyamahanga ndetse bagirirwa urwango rukomeye cyane.
Gushyiraho amarangamuntu arimo amoko mu 1933, byabaye igikoresho cyo kugaragaza abagomba kwicwa muri Jenoside.
Mutanguha warokotse ari kumwe na mushiki we umwe, akicirwa abandi bashiki be bane n’ababyeyi be, yerekanye ko urwango rwo mu myaka yo mu 1950, rwatumye habaho ihohoterwa rikabije, ari na ryo ryagejeje kuri Jenoside.
Kuba amahanga yarananiwe gutabara abicwaga muri icyo gihe, bituma aha agaciro gakomeye cyane Inkotanyi zahagaritse Jenoside, zigafasha abarokotse ndetse bakanambura igihugu leta mbi yagize uruhare muri Jenoside.
Kubera ibyo byose igihugu cyarasenyutse, ariko ubuyobozi bwiza bwabaye igisubizo igihugu cyongera kuzuka no kugira ubumwe n’ubwiyunge.
Mutanguha yibukije uburyo ku ikubitiro hakuweho indangamuntu zirimo amoko, hashyirwaho Inkiko Gacaca no kubaka inzibutso nk’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu gutanga ubutabera, gukira ibikomere no gusigasira amateka.
Uyu munsi, u Rwanda ni igihugu cy’intangarugero mu kudaheranwa n’amateka no kwiyubaka, dore ko igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda cyarenze ku kigero cya 95% mu 2025.
Mutanguha yibukije abari aho ko kwibuka atari ukureba ahahise gusa, ahubwo ari ukubaka ejo hazaza. Ibi bikaba ari uguhangana n’abagipfobya bakanahakana Jenoside, guhashya ingengabitekerezo yayo no gukora igishoboka cyose kugira ngo ibyabaye bitazasubira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!