Ku wa Gatanu, tariki ya 27 Kanama 2026, ni bwo Komite Nyobozi ya FERWAFA yafashe uyu mwanzuro hashingiwe ku nama nyunguranabitekerezo yagiranye n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League.
Inama yize ku busabe bw’Inteko Rusange ya Rwanda Premier League bijyanye no kuvugurura ibiciro byo kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga, kugira ngo hongerwe amahirwe ahabwa abakinnyi b’Abanyarwanda.
Yemeje ko mu mwaka w’imikino wa 2026/27, kwandikisha umukinnyi wumunyamahanga amakipe azatanga ibihumbi 500 Frw ku mukinnyi w’icyiciro cya mbere n’ibihumbi 250 Frw ku mukinnyi wo mu cyiciro cya kabiri.
Ni cyemezo cyahinduwe nyuma y’uko kwandikisha umukinnyi muri BK Pro League yari miliyoni 2 Frw.
FERWAFA na Rwanda Premier League byemeje ko bizakomeza kuganira ku buryo icyuho mu mutungo kizaterwa n’ingaruka z’iki cyemezo cyazibwa, cyane cyane ko amafaranga yari kuzava mu gikorwa cyo kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga yari ateganyijwe mu ngengo y’Imari ya FERWAFA.
Aya yari agenewe kunganira amakipe y’abato mu marushanwa atandukanye.
Kwandikisha abakinnyi b’Abanyarwanda, ikipe itanga 5000 Frw mu kubaha amahirwe yo gukina.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!