00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FDLR irashinjwa kuba inyuma y’igitero cyahitanye Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 February 2021 saa 10:06
Yasuwe :

Umutwe wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi wa FDLR niwo ukekwaho kuba inyuma y’igitero cyahitanye ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ambasaderi Luca Attanasio, yitabye Imana kuri uyu wa 22 Gashyantare, biturutse ku bikomere by’amasasu yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu muhanda Goma-Rutshuru mu gace kitwa Kanyamahoro hafi ya Pariki ya Virunga.

Attanasio yagabweho igitero ari kumwe n’undi Mutaliyani w’umupolisi uri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu. Bari bari mu modoka y’Umuryango w’Abibumbye Ishami rishinzwe ibiribwa.

Minisiteri y’umutekano muri RDC yatangaje ko FDLR ariyo iri inyuma y’igitero cyahitanye Ambasaderi Luca Attanisio n’abandi bantu babiri bari bari kumwe, nkuko RFI yabitangaje.

Itangazo iyo Minisiteri yashyize hanze kuri uyu wa Mbere rigira riti “Imodoka z’umuryango mpuzamahanga ushinzwe ibiribwa (PAM) zagabweho igitero n’abagize FDLR”.

Agace ambasaderi Luca yiciwemo ni indiri y’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, ndetse hari hashize iminsi by’umwihariko FDLR ishinjwa kuhakorera ibindi bikorwa by’iterabwoba birimo kwica no gushimuta.

Muri Mata 2020, hiciwe abarinzi 12 ba Pariki ya Virunga, muri Mutarama 2021 hicirwa abandi barinzi ba Pariki. Ni ibikorwa buri gihe byagiye bishinjwa FDLR.

Urupfu rwa Ambasaderi Luca ni ikindi gihamya cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi, n’uburyo hakenewe ingufu simusiga mu kurandura imitwe imaze imyaka isaga 20 iyogoza ako gace.

Komiseri wa Polisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, General Aba Van Ang mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yavuze ko batunguwe no kuba Ambasaderi yagiye mu gace karangwamo umutekano muke atamenyesheje Polisi cyangwa igisirikare.

Yagize ati “Tekereza kuba mu gihugu cyacu, ambasaderi agenda Polisi cyangwa igisirikare bidahari. Njye mfite n’impungenge niba koko ari ambasaderi uza mu buryo butazwi, akagenda nta nzego z’umutekano zihari.”

AFP yatangaje ko Ambasaderi yiciwe mu bikorwa yari yagiyemo kuko hari amakuru yashakaga kumenya byimbitse mu Burasirazuba bwa Congo.

Ubuyobozi bw’ubutumwa bwa Loni bushinzwe kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) bwamaganye icyo gitero cyahitanye Ambasaderi Luca, busaba ko ababikoze babiryozwa.

Uretse Ambasaderi Luca, abandi baguye muri icyo gitero harimo umwe mu bakozi ba Ambasade y’u Butaliyani muri Congo n’Umukozi wa PAM. Ambasaderi yaguye ku bitaro bya Monusco kubera ibikomere by’amasasu yarashwe.

Ambasaderi Luca Attanasio yishwe arasiwe mu modoka ubwo yari mu muhanda Goma-Rutshuru
Ikarita igaragaza ibice bya Kivu y'Amajyaruguru aho ambasaderi Attanasio yiciwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .