Faida yayoboye urugaga rw’abikorera mu mwaka wa 2015 na 2018 ndetse muri 2013 akaba yari ahagarariye abakora umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro mu ntara y’Iburengerazuba.
Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko yahitanywe na Coronavirus tariki ya 2 Mutarama.
Uretse kuba yarabaye muri izo nzego , yari umwe mu bantu bagaragara mu bindi bikorwa by’iterambere ry’akarere ka Nyamasheke.
John Simparingabo umwe mu bamuzi yabwiye IGIHE ko bababajwe n’urupfu rwe kuko yarahaniye iterambere rya Nyamasheke ndetse akaba yarabaniye neza abahatuye.
Yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umusirikare mu ngabo z’u Rwanda (RDF) no kuba rwiyemezamirimo mu bijyanye no gucukura amabuye y’agaciro mu Mirenge ya Cyato na Rangiro mu karere ka Nyamasheke.
Yitabye Imana akiri umuyobozi w’abacukura amabuye y’agaciro mu ntara y’Iburengerazuba.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!