Urutonde rw’uyu mwaka rwerekana guhagarara neza mu by’ubukungu kwa byinshi mu bigo bitanga inguzanyo bikomeye muri Afurika.
Uru rutonde rwari rugamije kureba uko urwego rw’amabanki ruhagaze muri Afurika, rukorwa hashingiye ku kureba uko imikorere ya banki ihagaze muri rusange, uko ubukungu bwazo buhagaze, inyungu ku gishoro, n’ibindi.
Mu mwaka Equity Bank yamaze igenzurwa, imikorere myiza yayo yazamutseho 14% ku nyungu nyuma y’umusoro, ni imibare yabazwe mu gihe cyo gupima inyungu muri Kenya, bikaba byarashingiye ku izamuka rya 23% mu bitabo by’inguzanyo.
Umuyobozi Mukuru akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Equity Group, Dr. James Mwangi, yavuze ko bimwe mu byabafashije harimo gukomeza guhanga udushya mu mikorere yabo, ndetse n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga naryo ryagize uruhare rukomeye.
Yagize ati “Uru rutonde ni ikigaragaza ko Equity igihagaze bwuma, n’ubwo hari imbogamizi duhura nazo aho dukorera, twashyizeho tunaha imbaraga umurongo uhamye w’imikorere kugira ngo tworoshye imikoranire, ndetse tunorohereze abanyamigabane bacu.”
Equity Group Holdings Plc ari nayo ifite Equity Bank, ifite amashami mu Rwanda, Uganda, Sudani y’Epfo, n’ibiro biyihagarariye muri Ethiopia. Ikaba kandi ifite n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo ikigo cy’ubwishingizi, ifasha abatishoboye, itanga ubujyanama ku bashoramari n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!