00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RAB yatanze icyizere mu kongera umusaruro w’amafi

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 13 January 2025 saa 04:40
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubworozi mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr. Uwituze Solange, yatangaje ko nubwo umusaruro wa toni 112.000 wateganywaga mu bworozi bw’amafi mu 2024 utagezweho, hari icyizere ko uzakomeza kwiyongera.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) igaragaza ko mu mwaka ushize, umusaruro w’amafi mu Rwanda wazamutseho gato, ugera kuri toni 48.133 uvuye kuri toni 46.495 mu 2023.

Umusaruro w’amafi mu 2021 wari toni 36.047, naho mu 2020 wari toni 32.756, mu gihe mu 2019 wari toni 31.465.

Mu kiganiro na New Times, Dr. Uwituze yagize ati “Toni 112.000 z’amafi ni zo zari zikenewe kugira ngo u Rwanda rugere ku rwego rw’ibiribwa by’amafi rusange muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Nubwo iyi ntego itagezweho, umusaruro wazamutse ku buryo bugaragara, hashingiwe ku bushobozi n’inkunga byatanzwe."

Yakomeje agira ati "Ibibazo byagaragaye birimo ibikoresho bihenze byifashishwa mu bworozi bw’amafi, nk’ibiryo n’imbuto by’amafi, byatumaga ubu bworozi budakurura ishoramari. Aho ni ho abashoramari bagomba kugira uruhare rukomeye kugira ngo intego igerweho.”

Dr. Uwituze yavuze ko ibindi bibazo byari bifitanye isano n’amabwiriza n’amategeko agenga ubworozi bw’amafi, hamwe n’imicungire y’ubu bworozi, ariko ko byose biri kugenda bikosorwa.

Yasobanuye ko mu myaka 10 ishize, umusaruro w’amafi wabonekaga buri mwaka wanganaga na toni 13.000, avuga ko u Rwanda rufite intego nshya y’uko muri 2035 hazaboneka umusaruro w’amafi ungana na toni 106.000.

Raporo ya MINAGRI igaragaza ko hafi 52.848.070 z’imbuto z’amafi zabonetse mu bigo binyuranye bikorera mu gihugu, bitunganya imbuto z’amafi, bikorere mu turere dutandukanye.

RAB yasobanuye ko mu rwego rwo guteza imbere ubworozi bw’amafi mu gihugu, yahaye ibigo bitandatu byigenga byorora imbuto za Tilapia impushya zibyemerera kuziha aborozi b’amafi bo mu gihugu.

Yasobanuye kandi ko yashyize imbere guhugura aborozi b’amafi, aho mu mwaka wa 2023/24, abagera ku 1.737 bitabiriye amahugurwa yibanze ku buryo bwiza bwo korora amafi.

Muri aba harimo 57 bahugura bagenzi babo bahawe ubumenyi bwo gufasha abandi mu miryango yabo, ndetse n’abanyamuryango b’amakoperative 1.680 bize uburyo bwo kunoza ubworozi bwabo.

Iki kigo cyasobanuye ko aborozi 26 bahawe amahugurwa yihariye ku buryo bwo gukoresha udusimba twa ’Black Soldier Flies’ mu gukora ibiryo by’amafi. Ubu buryo bugezweho bushyigikira uburyo burambye bwo gukora ibiryo, bigafasha kongera umusaruro w’ubworozi bw’amafi.

Izi gahunda zose zigamije kuzamura umusaruro w’amafi no gushyigikira imibereho y’abibanda ku bworozi bw’amafi, nk’uko raporo ibivuga.

RAB yatangaje ko iri kubaka Ikigo cy’igihugu cy’Ubushakashatsi ku bworozi bw’amafi mu rwego rwo kugabanya itumizwa ry’amafi mu mahanga.

Iki kigo kiri kubakwa mu Karere ka Nyamagabe. Byitezwe ko mu gihe kizaba cyuzuye, umusaruro ungana na toni miliyoni 1 na miliyoni 3 w’amafi ari wo uzajya uboneka buri mwaka.

Mu rwego rwo kongera umusaruro, Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbere ubworozi bw’amafi buzwi nka ‘cage farming’, bwitezweho kugira uruhare rwa 73% by’umusaruro wose w’amafi mu gihugu.

Intego yo kugera ku musaruro wa toni 112.000 z'umusaruro w'amafi ku mwaka ntabwo yagezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .