00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Doumbouya na Chapo wa Mozambique biyongereye mu bakuru b’ibihugu bazitabira ‘Africa CEO forum’ i Kigali

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 11 May 2026 saa 08:48
Yasuwe :

Perezida wa Guinée Conakry, Mamadi Doumbouya na Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, biyongereye mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bazitabira Inama ya Africa CEO Forum igiye kubera i Kigali.

Amakuru yatangajwe n’abateguye iyo nama, yerekanye ko izitabirwa n’abakuru b’ibihugu batandatu barimo n’uw’u Rwanda, Paul Kagame nk’igihugu cyayakiriye.

Hari hashize iminsi haratangajwe abayobozi bazayitabira, ariko urutonde rwaje kwiyongeraho abandi ba Perezida barimo Mamadi Doumbouya wa Guinée Conakry na Daniel Chapo wa Mozambique.

Inama ya Africa CEO Forum izabera i Kigali guhera ku wa 14-15 Gicurasi 2026.

Abandi bakuru b’ibihugu bazitabira iyo nama ni Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, uwa Gabon Brice Clotaire Oligui Nguema, n’uwa Mauritanie, Mohamed Cheikh Ould El Ghazouani.

Africa CEO Forum ni inama izenguruka mu bihugu bya Afurika. U Rwanda rugiye kuyakira ku nshuro ya gatatu kuko ku nshuro ya mbere rwayakiriye mu 2019, rwongera kuyakira mu 2024.

Itegurwa n’ikigo Jeune Afrique Media Group gifite ikinyamakuru Jeune Afrique, gifatanyije na Sosiyete y’Abasuwisi, Rainbow Unlimited izobereye mu gutegura inama zikomeye zijyanye n’ubukungu.

Ni inama mpuzamahanga ihuriza hamwe abavuga rikumvikana mu rwego rw’abikorera muri Afurika barimo abacuruzi bakomeye, abayobozi b’ibigo, abashoramari n’abandi.

Mu bandi bayobozi bategerejwe muri iyi nama harimo uwa IFC, Makhtar Diop, uwa BADEA, Abdullah Almusaibeeh, uwa Mastercard Foundation Ewit Ahderom, uwa AfDB, Sidi Ould Tah, uwa Banki y’Iterambere yo mu Burengerazuba bwa Afurika (BOAD), Serge Ekue, uwa RDB, Jean-Guy Afrika, Visi Perezida w’Ikigo cya Schneider Electric, Manish Pant, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BUA Group na Aliko Dangote.

Iyi nama kandi izaba irimo Perezida wa ACWA Africa, Hashim Ghabashi, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, Perezida wa AGL, Philippe Labonne, Umuyobozi Mukuru wa AMSONS Group, Edha Nahdi n’Umuyobozi Mukuru wa Equity Group Holdings Limited.

Doumbouya na Chapo wa Mozambique biyongereye mu bakuru b’ibihugu bazitabira ‘Africa CEO forum’ i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages