CSP (Rtd) Hodari Peter yavutse ku wa 18 Ugushyingo 1964, avukira mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba.
Nyuma yaje guhungira i Kiziguro muri Komine Murambi ari na ho yavuye ahungira mu gihugu cya Uganda.
Urugendo rwe mu bya gisirikare yarutangiriye muri NRA ( National Resistance Army) mu 1988, aho bagiye mu gisirikare abagamije kuzabohora u Rwanda nk’abandi Banyarwanda benshi bari bagahejejwe ishyanga.
Mu 1990 yagiye muri RPA, afatanya n’abandi mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Urwo rugamba rurangiye yakomereje muri Jandarumori.
Mu 2000 ubwo Gendarmerie Nationale, Police Communale na Police Judiciaire byahuzwaga bigakora Police y’u Rwanda, na bwo CSP (Rtd) Hodari yakomeje inshingano ze, aho yakoze imirimo itandukanye irimo n’ubutumwa bw’amahoro muri Haiti mu 2013.
ACP (Rtd) Tony Kuramba yavuze ku mateka ya CSP (Rtd) Hodari nk’umuntu babanye imyaka myinshi mu gisirikare ndetse bakaba inshuti z’akadasohoka.
Yagaragaje ko ibibazo bahuye na byo nk’Abanyarwanda kuva mu 1988 ubwo bajyaga muri NRA, birimo gutotezwa, kwimwa ibyo kurya, kwimwa amanota yabemerera gusohoka mu kigo nk’abantu barangije amasomo n’ibindi.
Agaragaza ko muri ibyo byose CSP (Rtd) Hodari atahwemye kugaragaza umutima ukomeye n’urukundo no kwitanga ndetse ahamya ko ajyanye umutima ukeye kuko ibyo yifuje gukora byose yabigezeho.
Ati "Imana yaramurinze, yamushoboje gukora icyo yifuzaga gukora kuruta ibindi. Kwitangira igihugu cye yaracyitangiye nk’uko yabyifuzaga, kirabohorwa abigizemo uruhare, kucyubaka abigiramo urahare, ndahamya ko agiye anezerewe nk’uko abasangirangendo be bose bari hano tubizi."
Ibi kandi bigarukwaho n’abavandimwe be ndetse n’abana be bagarageje ko CSP (Rtd) Hodari yari umuvandimwe n’umubyeyi mwiza warangwaga no gukunda abantu.
Karake Augustin, umuvandimwe wa CSP (Rtd) Hodari yavuze ko iyo bitaba k’ubwo umuvandimwe we aba na we yaritabye Imana.
Ati “Iyo ntaza kugira urukundo rwe, amaboko ye, muri 2011 mba naratashye. Kuko narwaye paralysie njya i Kanombe marayo amezi atatu biranga njya Faisal marayo amezi abiri aho hose ni we wabyirukagaho n’aho mviriyeyo akomeza kunkurikirana.”
Agaragaza ko na nyuma y’aho mu 2018 na bwo yongeye kurwara na bwo CSP (Rtd) Hodari akamwitaho kandi nta mwana we wigeze abura amafaranga y’ishuri.
Umwana wa CSP (Rtd) Hodari w’imfura, Musoni Innocent, yavuze ko nk’umubyeyi ntacyo atabakoreye kuko ibyo yasabwaga gukora nk’umubyeyi byose yarabibakoreye ndetse ubu na bo bafite aho bigejeje.
Ati “Ntiwabona ibyo uvuga umubyeyi yagukoreye kuva uri umwana kuko biba ari byinshi ariko nibura asize turi abagabo. Ari njye narashatse mfite abana batatu, murumuna wanjye na we yarashatse afite umwana umwe. Abandi barangije kwiga, urumva ko ari ikintu gikomeye.”
Inshuti n’imiryango na bo bose bagaragaje ko babuze umuntu w’ingenzi ariko bizeye ko Imana imutuje heza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!