Mu minsi ishize nibwo bamwe mu Banyarwanda bagaragaje ko batanyuzwe n’icyemezo cyo kuzamura ifatabuguzi ryabafashaga kureba imikino ya Premier League rikava ku 18 000 Frw rikajya ku bihumbi 20 000 Frw.
Ubuyobozi bwa Canal+ mu kiganiro bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 24 Kamena 2020 bwavuze ko izi mpinduka zigamije gufasha umuryango kubona bouquet irimo ibyo buri wese yishimira kuva ku bana kugera ku babyeyi.
Umuyobozi wa Tele 10 Group, Muhirwa Augustin, yavuze ko izamuka ry’igiciro ryatewe n’uko hakozwe bouquet nshya kandi ikongerwamo andi mashene.
Yagize ati “Wa muntu wazaga kugura Bouquet y’amafaranga 18 000 Frw ari buze kubonamo shene zingahe gusa z’umupira ubu araza kongeraho ibihumbi bibiri agure noneho iyo abasha kubonamo n’iby’abana n’iby’umugore.”
Yavuze ko ibi batabifata nko kuzamura ibiciro cyane ko hari abaguraga iri fatabuguzi rya 18 000 Frw ariko bakarenga bakajya no gushaka ifatabuguzi ahandi rya make kugira ngo umugore n’abana nabo baze kubona ibyo bareba bibanyura.
Ibi nibyo Muhirwa aheraho avuga ko “bya bihumbi bitatu yajyanaga ku ruhande ubu arakuramo ibihumbi bibiri gusa noneho umugore n’abana nabo babe bameze neza ndetse n’abashyitsi babasura nabo bajye babasha kugira ibyo bareba mu gihe badakunda siporo.”
Ku bakunzi ba Premier League ubu bazajya bayisanga kuri Bouquet yitwa Zamuka na Siporo, umuryango waguze iyi bouquet kandi ubashe gusangaho na shene z’abana ndetse na Novelas zikundwa n’ab’igitsina gore.
Canal+yarushijeho kwegera Abanyarwanda
Uretse izi mpinduka mu biciro, binyuze mu bukangurambaga yise ‘Icara mu mwanya ugukwiye’ Canal+ mu kurushaho guha ibyiza abakiriya bayo yongereye umubare wa televiziyo zo mu Rwanda yerekanaga ziva kuri ebyiri zigera ku icyenda. Izongerewe kuri Canal+ harimo Genesis Tv, Isango Tv, KC2, TV1, BTN na Authentic TV.
Izi zose umuntu azajya abasha kuzireba igihe yaguze Bouquets nshya zifite umwihariko wo kuba zibonekamo shene ziri mu ndimi z’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa kandi akaba ari no ku giciro gito.
Izi bouquet zirimo iyitwa Ikaze igura 5000 Frw umuntu akabasha kureba televiziyo zose zo mu Rwanda hiyongeyeho izerekana Shampiyona y’u Butaliyani( Serie A) n’iy’u Bubiligi.
Hejuru y’iyi hari iyitwa Zamuka igura 10 000 Frw, uwayiguze ashobora kureba shene zose zirebwa n’uwaguze Ikaze ariko hakiyongeraho izindi televiziyo zirimo Nollywood TV, National Geographic na Disney Channel.
Indi Bouquet ari nayo izajya icaho imikino ya Premier league ni Zamuka na Siporo, yo ikazajya igurwa 20 000 Frw.
Canal + inafite bouquets yitwa Ubuki igura 30 000 Frw ifite umwihariko w’uko uwayiguze areba televiziyo zose zerekanwa na Canal+ mu Rwanda, kandi hatitawe kuri bouquet umuntu yaguze azajya abasha kureba na shene 60 zo muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO