Ubuyobozi bw’ishuri rya Camp Kigali ndetse n’abana bahiga ntibavuga rumwe n’ababyeyi bavuga ko bazengerejwe n’abarimu babasaba amafaranga atari muri gahunda bemeranijweho n’ikigo. N’ubwo ababyeyi bavuga batyo abana bo babihakana bivuye inyuma.
Mu gihe hari amakuru atangazwa na bamwe mu babyeyi barerera mu ishuri rya Camp Kigali ko barambiwe na bamwe mu barimu batuma amafaranga y’ikirenga ku yo bemeranijweho n’ikigo, ayo mafaranga akunze gutumwa abana b’abakobwa bakayasaba ba nyina, Umuyobozi w’iryo shuri Theogene Sibomana ahakana yivuye inyuma ko abo ari abashaka gusebya ishuri.
Amakuru atangwa na bamwe mu babyeyi
Ababyeyi batugejejeho amakuru ariko tutari butangaze amazina yabo, batangarije IGIHE ko baremerewe n’amafaranga bacibwa kugira ngo abana babo bashobore kwigishwa. Umwe muri bo agira ati “Abana baraza bakatubwira ko umwarimu wabo yabatumye amafaranga. Ayo bakunze kudusaba ngo ni ayo kuvuza mwarimu. Ikiduteye agahinda ni uko abana batubwira ko utayajyanye umwarimu amureba nabi ndetse akanamutoteza. Ntibitangaje kuko ngo uzanye menshi yicazwa mu ntebe z’imbere mu ishuri kandi akitabwaho kurusha abandi.”
Yakomeje adutangariza ko uko gukurikirana abana batatanze ayo mafaranga bituma abana nta mutekano bagira, bagaragara nk’ibicibwa imbere y’umwarimu.
Umwe mu barimu batunzwe agatoki wigisha muri iryo shuri, mu mwaka wa gatanu, ababyeyi badutangarije ko yabigize ingeso cyane cyane ku bana b’abakobwa atumaho ababyeyi babo b’abagore. Ababyeyi bakavuga ko niba abana bafite ikibazo ku ishuri bagombye kukimenyeshwa ariko abana babo ntibahozwe ku rutoto.
Kuri iki kibazo twabajije abaduhaye amakuru niba cyaragejejwe imbere y’ubuyobozi bw’ikigo, badutangariza ko batigeze babigeza ku buyobozi bw’ishuri ahubwo bari bategereje kubivuga mu nama y’ababyeyi.
Ubuyobozi bw’ikigo bwaratunguwe
Mu gukurikirana iki kibazo IGIHE twegereye umuyobozi w’ishuri rya Camp Kigali, Sibamana Theogene, ku bibazo bivugwa mu kigo ayobora ko hari umwarimu ufite umuco wo gutuma abana, cyane cyane, amafaranga adafite aho yanditse kubera ibibazo yaba afite biro n’uburwayi, ahakana yivuye inyuma ati “Ndahije ukuri ko ibyo mu kigo nyobora ntabirimo. Ayo makuru ni mashya kuri njye. Iyo biba ikibazo ababyeyi ntibari kubyihererana bari kubitumenyesha. Niba bihari bakabyihererana ntibabivuge, ntibaba bubaka ikigo ahubwo byaba ari ukugisenya.”
Ku bihano byaba bihabwa abana ku ishuri dore ko hari abavugwa ko bakubitwa, Sibomana agira ati “Ntibivuze ko tudahwitura abana, abakosheje ntibitubuza kubanyuzaho akanyafu kugira ngo batarangara, ariko ntitugamije kuvuna no kwica abana. Iyo hari ikibazo gikomeye dutumaho umubyeyi tukakivuganaho.”
Ku birebana n’imyitwarire y’abarimu mu bijyanye n’imyigishirize n’ubwo hari abatungwa agatoki ko bigisha ari uko bahawe inyoroshyo n’ababyeyi, Umuyobozi wa Camp Kigali Sibomana Theogene, atangaza ko hari abashimwa cyane n’ababyeyi barimo Nyagatare Vincent na Karera Margret bigisha mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.
Muri aba barimu bombi bashimwa n’ubuyobozi bw’ikigo, umwe muri bo, Nyagatare Vincent, atungwa agatoki na bamwe mu babyeyi ku gutuma abana amafaranga adasobanutse arimo ayo kumufasha mu burwayi ngo yaba afite.
Nyagatare Vincent abivugaho iki?
Mu kiganiro na IGIHE, Nyagatare Vincent yadutangarije ko atunguwe kandi ababajwe n’amagambo nk’ayo. Yagize ati “Ndi mutaraga si ndwaye…. Mfite ikarita yanjye yo kwivuza, kandi usibye n’ibyo mfite n’ubushobozi bundi bwo kwivuza igihe ndwaye. Ikigo kidufashe neza ku buryo tutakwandavura twaka amafaranga adasobanutse.”
Yakomeje adutangariza ko ababyeyi bagenda bavuga ko atuma abana amafaranga ari ukumusebya, bibaye ari ikibazo bagombye kukibaza umwarimu ubwe cyangwa se bakabibaza ubuyobozi bw’ikigo. Ati “Niba hari abana babwira ababyeyi babo ko umwarimu yabatumye amafaranga, iyo babona ntaho byanditse cyangwa se atari mu yo basabwa, kuki batabibaza ubuyobozi bw’ishuri cyangwa umwarimu wigisha abo bana ko baba bamuzi?”
Abanyeshuri bavuga ko babeshyerwa
Twegereye abana biga mu mwaka wa gatanu A muri Camp Kigali, dushaka kumenya amakuru y’imvaho kuri ibyo bibazo bivugwa muri iryo shuri. Umunyeshuri umwe ku birebana n’amafaranga bakwa yaba adasanzwe muri gahunda z’ikigo, yagize ati “Amafaranga dusabwa ni ay’ishuri uretse ko hiyongeraho n’andi y’amasomo atangwa nyuma y’amasaha asanzwe y’ishuri, ariko arangana ku banyeshuri bose.”
Ku birebana n’uko hari abana b’abakobwa batumwa kuri ba nyina ngo babahe amafaranga bazanire umwarimu wabo, umwana umwe w’umukobwa na we wiga muri iryo shuri yagize ati “Ibyo ntibibaho, nanjye niga muri iri shuri ariko nta n’umwe mu bo twigana uravuga ko ibyo bibaho. Mu ishuri dufatwa kimwe.”
Ibivugwa ko badatahana imikoro, abana biga mu mwaka wa gatanu A baradutsembye bavuga ko iyo batashye abayeyi babaza umukoro batahanye. Umwe muri bo ati “Hari ubwo baduha umukoro tukawukorera ku ishuri ariko iyo tugeze mu rugo tubisobanurira ababyeyi.”
Amakuru twahawe na bamwe mu babyeyi yavugaga ko bakwa amafaranga menshi ku masomo atangwa nyuma y’amasaha asanzwe, ko Maths na Social bakwa 15,000Frw, Sciences: 15,000Frw, Icyongereza: 15,000Frw, Igifaransa: 10,000Frw na ho Ikinyarwanda bagasabwa 10,000Frw ayo yose ngo akiyongera ku y’ishuri asanzwe. Abana twaganiriye biga mu mwaka wa Gatanu A baduitangarije ko ayo batanga yiyongera ku y’ishuri asanzwe ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), ari ibihumbi cumi na bitanu gusa (15,000Frw) y’amasomo atangwa mu masaha y’inyongera.
Icyo bongeraho ni uko hari umwarimu wahaje mu masomo yo kwimenyereza umwuga, asoje abana ubwabo bamugenera impano ariko ntaho byari bihuriye n’umwarimu ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo.
Ishuri rya Camp Kigali ryashinzwe mu 1974, ritangira ryakira abana b’incuke, nyuma riza gukomereza mu cyiciro cy’amashuri abanza. Mu mwaka wa 2012 ryatangiye kwakira abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye. Uretse icyiciro rusange kigeze mu mwaka wa kabiri, abari mu cyiciro cya kabiri bageze mu mwaka wa gatanu. Amasomo ahatangirwa arimo igice cy’Igifaransa, icyongereza n’ikinyanyarwanda (KEF) n’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG). Mu mashuri y’incuke higamo abana 445, abanza 2100 na ho mu mashuri yisumbuye ishuri rifite abana 263.



















TANGA IGITEKEREZO