Ni igitero kijya gusa n’icyagabwe ku wa 19 Werurwe 1997 ku banyeshuri b’i Nyange, kuko abari muri iyi modoka basabwe kubanza kwitandukanya, Abatutsi n’Abahutu bakajya ukwabo, ariko barabyanga bavuga ko bose ari Abanyarwanda.
Icyo gihe aba bacengezi bari bitwaje imbunda n’intwaro gakondo barashe amapine y’iyi modoka irahagarara, binjiramo basaba Abatutsi kujya ukwabo n’Abahutu bakajya ukwabo. Abari muri iyi modoka bose bavugiye rimwe ko ari "Abanyarwanda."
Abacengezi bahise babamishamo amasasu, barongera babasaba kwitandukanya ariko igisubizo cyabo gikomeza kuba cya kindi, "Turi Abanyarwanda".
Kubera uburakari, Abacengezi bahise bamena lisansi kuri iyi bisi yari itwaye abagera kuri 74, bamwe bahiramo, abandi barasimbuka bicirwa hanze, mu gihe mbarwa aribo babashije kurokora ubuzima bwabo.
Byabereye ahazwi nko mu Gitsimbi, muri Komine Nyamyumba, ubu ni mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, mu gitondo cyo kare ubwo abakozi bari mu nzira bajya mu kazi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesie, Sheikh Abdul Karim Harerimana icyo gihe niwe wari Minisitiri ufite mu nshingano umutekano w’imbere mu gihugu.
Mu kiganiro na IGIHE yagarutse byihariye kuri iki gitero n’umwuka cyasize muri Gisenyi y’icyo gihe.
Yagaragaje ko amakuru y’icyo gitero yayamenye kiri kuba mu masaha y’igitondo cyo ku wa 19 Mutarama 1998. Yayabwiwe n’uwari Perefe wa Gisenyi.
Yakomeje agaragaza ko nyuma yo kumva amasasu avuze, Ingabo z’u Rwanda zahise zitabara.
Ati “Ingabo zahise zibimenyeshwa ziza gutabara, kuko na Perefe yari ahari ni we wabimenyesheje. Ntangira urugendo rwo kujya gukurikirana uko byagenze, gukurikira ibiri bukurikireho no kujya guhumuriza neza abaturage.”
Mu gihe yari ategereje kugera aho igitero cyabereye, Amb Harerimana yasabye Perefe gukorana n’Ingabo bakaba bahangana n’icyo gitero.
Ati “Naramubwiye ngo mukomeze muhangane n’umwanzi ari nako mutabara Abanyarwanda bazize amaherere, nanjye ndi mu nzira ndaje.”
Yagaragaje ko muri iyo myaka wasangaga ibitero by’abacengezi ari byinshi muri perefegitura ya Ruhengeri, Kigali Ngari, Byumba ndetse hari ubwo byageraga muri Perefegitura ya Gitarama rimwe na rimwe.
Ati “Hari ibyo bateguraga bashaka gukorera muri Kigali ariko amakuru tukayabona mbere. Byaratugoraga kubona amakuru mbere mu by’ukuri, hari ubwo twabibonaga, tukabiburizamo kandi byarabaye inshuro zitari nke ariko hari n’ubwo bitashobokaga natwe ubwacu, ingabo zacu zikaba zagwa mu gico, tukazagikurwamo n’uko twabaga dufite ingabo zikomeye.”
Yasobanuye ko icyo gitero nta makuru bari bagifiteho mbere y’uko kiba ku buryo cyashoboraga gukumirwa, cyane ko muri iyo myaka hari abaturage benshi bo mu Mujyi wa Gisenyi bakoranaga n’abacengezi, bakabaha amakuru.
Ati “Ntabwo twakimenye mbere kuko iyo tukimenya mbere twari kukiburizamo kuko ni ko byari bisanzwe. Hariya rero abantu bo muri PALIR na ALIR bakoranaga n’abantu benshi cyane bo mu Mujyi wa Gisenyi. Barakoranaga cyane rwose ahubwo uwo munsi ni bwo baje kubahinduka, ni bwo bivanguye naho ubundi wasangaga babaha amakuru yerekeranye n’ingabo zacu twebwe twayashaka bakayaduhisha.”
Yagaragaje ko icyo gitero cy’abacengezi cyongeye kunga abaturage, abari bamaze igihe bakorana nabo biyemeza gutanga amakuru yabo nyuma yo kubona ubugome bwabo.
Ati “Ibitero byose bakoraga akenshi babyegekaga kuri Leta, kandi mu kuri hari ibyo twaburizagamo, uwo munsi rero nyirizina hari mu gitondo, hari abari barimo guhinga, babona abacengezi barateze aho ngaho, bisi iraza barayihagarika, barayirasa, barayitwika banayiguma hafi ku buryo abayirokotse bari bake cyane.”
Yongeyeho ati “Abaturage rero barabyibonera, babona ko ba bantu burya na bya bitero ni bo bari babikoze. Abari muri iyo bisi bari abantu batuye mu mujyi wa Gisenyi, bituma rero abaturage bavuga ngo bariya bantu twajyaga duhisha, twajyaga dukorana nabo ni bo baduhekuye. Bituma rero batangira kwivangura.”
Yasobanuye ko nyuma y’icyo gitero, abaturage batangiye kujya batanga amakuru ku buyobozi bw’igihugu yanafashije guhashya abacengezi bari barigize akari aha kajya he.
Ati “Umwuka twahasanze ni uw’ubwoba. Urabona habereye n’intambara, bisi bayihagaritse barasa, kandi hariya ntabwo ari kure y’umujyi, amasasu ingabo zihita zihaguruka ziza gutabara, urumva ko zasanze bakiri aho ngaho bararwana. Bamwe bari kurwana no kuzimya bisi abandi bari kurasana n’abacengezi kandi abaturage bararebaga. Abaturage bamwe batangira kwihishahisha. Bari biboneye rero intambara, ingabo zacu zibarusha imbaraga ku buryo hashobora kuba haraguye abacengezi nka batanu abandi bafatwa ari bazima ariko abandi baburira aho.”
Amb Harelimana yagaragaje “Ndibuka ko mu ijambo nababwiye, narababwiye nti ubundi mwebwe Leta iba igomba kubarinda, nta n’ubwo twifuza ko mupfa muzira ubusa, abazana umutekano muke barazwi, baragaragara ni bariya bacengezi. Navuye aho byabereye, nyuma yaho njya no mu mujyi no kwa muganga ariko twanakoresheje inama mu mujyi wa Gisenyi, icyizere kigenda kigaruka buhoro buhoro. “
Yerekanye ko mu gihe abaturage bari batarabohokerwa no gutanga amakuru y’abacengezi wasangaga hari imvugo zihariye bakoresha mu buryo bw’amarenga bari bahuriyeho n’abacengezi.
Ibyo byatumaga inzego z’ubutegetsi zitabasha kugira amakuru y’ibiri kuba.
Yasobanuye ko icyo gitero cyerekana politiki z’abantu ziciriritse zituma badatinya amaraso y’abantu kuko bari bazi ko bazacyegeka kuri Leta.
Ati “Bari bazi ko abo bantu ari abantu bazwi mu mujyi, bafite abavandimwe, bavuga ngo turamutse tubishe turagaragaza ibintu bibiri. Icya mbere ni uko Leta idafite imbaraga zo kurinda abaturage bayo, icya kabiri turaza kubyegeka kuri Leta, bavuge ko yanga abantu bo mu majyaruguru kubera ko ari bo bategekaga igihugu mbere no muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko n’abo byarabagarutse.”
Yanemeje ko abo bafatiraga muri ibyo bikorwa by’ubucengezi baganirizwaga, bakanahugurwa bigamije kubigisha kandi harimo n’abahise bashyirwa mu ngabo z’Igihugu.
Muri icyo gihe Perezida Paul Kagame wari Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo yari yaratanze ubutumwa bwo kurwana n’umwanzi kugeza bamutsinze kandi ufatiwe ku rugamba ntagirirwe nabi.
Ibyo byatumye abafatirwaga ku rugamba ntacyo batwawe ahubwo bahawe inyigisho zigamije kubihindura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!