Nk’uko raporo ‘Global Wealth Report 2024’ ku butunzi mu Isi ibigaragaza, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni zo ziza imbere aho zifite abagera kuri miliyoni 21,95 bafite miliyoni imwe y’amadolari.
U Bushinwa bufite abagera kuri miliyoni 6,01, bugakurikirwa n’u Bwongereza bufite abantu miliyoni 3,06, u Bufaransa bukagira abagera kuri 2,87, na ho u Buyapani bukagira miliyoni 2,83.
Iyi raporo isobanura ko 47,5% by’ubutunzi bungana na miliyari 213 000 z’amadolari bufitwe na 1,5% by’abatuye Isi, mu gihe abafite ubutunzi buri munsi y’amadolari 10 000 bo bari ku gipimo cya 0,5%.
Ibihugu byateye imbere nk’u Bushinwa na Qatar, mu 2000 byari ku rwego ruri kure cyane ugereranyije n’urwo biriho ubu. Mu myaka irenga 20 ishize, byagize izamuka rinini ry’umubare w’abatunze miliyoni y’amadolari.
Mu 2000, Qatar yari ifite abatunze miliyoni y’amadolari 46, ariko mu 2023 bageze ku 26 163. Icyo gihe u Bushinwa bwari bufite abantu 39 000, mu 2023 bwageze ku bantu miliyoni 6,1 bantunze za miliyoni z’amadolari.
Mu gihe Amerika yihariye 38% by’abatunze miliyoni y’amadolari ku Isi, uburengerazuba bw’i Burayi bwo bufitemo 28%. U Bushinwa bwo bufitemo 10%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!