Mu masaha ya saa kumi zishyira saa kumi n’imwe mu museso wo kuri uyu wa Gatatu, nibwo itsinda ry’abantu binjiye baturuka muri Uganda bikoreye imifuka ipakiyemo kanyanga, inzego z’umutekano zibahagaritse barazirwanya zibarasamo batatu barakomereka, abandi baratoroka.
Ni itsinda ryari ryitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’amabuye, ari nabyo bashakaga gukoresha barwanya abashinzwe umutekano, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Mwambutsa Amani Wilson.
Ati "Ahagana saa kumi zishyira saa kumi n’imwe nibwo abantu bari bikoreye ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa kanyanga bageragezaga kubyinjiza barwanyije inzego z’umutekano kuko bari bafite imihoro n’amabuye, aho banayateye umusirikare umwe agakomereka ariko bidakabije. Barashemo batatu barakomereka, abandi baratoroka kuko ngo bageraga nko ku icumi.”
Mwambutsa yavuze ko abo bantu bari bikoreye litilo 116 za Kanyanga. Yasabye abaturage kwicungira umutekano batanga amakuru ku muntu wese babonye batamuzi, anabasaba kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Abagabo uko ari batatu barashwe bagejejwe ku bitaro bya Ruhengeri ngo bavurwe.



















TANGA IGITEKEREZO