Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Rweru, ku wa 30 Ukwakira 2024.
Umuyobozi wa Our Past Initiative, Intwari Christian, yavuze ko impamvu bahisemo guha abanyeshuri ibikoresho ari uko iyo ufashije umwana uba ufashije igihugu gutera imbere.
Yagize ati “Iki gikorwa twakoze gisobanuye ikintu kinini kuri twe. Ntabwo aba bana ari bo dushoyemo gusa ahubwo dushoye no mu hazaza h’igihugu. Ibi rero ni bimwe mu bikorwa byacu birimo no kwigisha amateka kandi aba bana ni bo tuzaba turi kuyigisha mu gihe kizaza.”
Yakomeje avuga ko impamvu bahisemo Akarere ka Bugesera, ari uko basanzwe bafitanye imikoranire kandi ko barebye ahari abakeneye cyane ubufasha.
Ati “Mu Karere ka Bugesera hatujwe abantu bavuye ku birwa bitandukanye. Muri gahunda yashyizweho n’Umukuru w’Igihugu kugira ngo abo bantu begere ibikorwa remezo bitandukanye, natwe twahisemo aka Karere kuko harimo abakeneye ubufasha.”
Umukozi w’Akarere ushinzwe uburezi mu mashuri y’incuke, abanza n’uburezi bw’abakuze, Niyegena Albert, yavuze ko bishimiye iki gikorwa avuga ko bizafasha abana mu myigire yabo.
Ati “Iyo ushaka umushinga uzamara imyaka 100 cyangwa se irenga ushora mu burezi. Abana iyo babonye ibikoresho, baba babonye ikintu kibaha umuhate mu myigire yabo bikaba ari ibiganisha ku iterambere.”
Yakomeje avuga ko kuri ubu umurage abana bahabwa ari amashuri, bityo rero iyo uhaye umwana ibimufasha kwiga uba uri kuzuza inshingano zo kumuha umurage.
Niyigena kandi yasabye ababyeyi ko badakwiriye gusibya abana ishuri kubera ko babuze ibikoresho.
Ati “Birashoboka ko ababyeyi babura ubushobozi bwo kugurira abana ibikoresho, ariko ntabwo bakwiriye kubavana mu ishuri cyangwa ngo babasibye, icya mbere ni ukubohereza urundi ruhare rusigaye rukaba ari urw’abashinzwe uburezi.”
Abana bahawe ibikoresho ni abo ku bigo bitandatu byo mu Murenge wa Rweru. Buri mwana yahawe amakaye atandatu n’ikaramu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!