Uretse kuba mu buyobozi bw’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, Brig Gen Ronald Rwivanga yanabaye Umuhuzabikorwa w’amasomo mu Ishuri Rikuru rya gisirikare i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Kuva mu Ukuboza 2020 kugeza muri Gicurasi 2026, Brig Gen Rwivanga yari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, nyuma ajya mu buyobozi bwa EASF.
Ubwo Brig Gen Rwivanga yari mu kiganiro na The New Times, yagaragaje ko inshingano yamusabaga kuba maso cyane ari ijyanye no gukorera hafi ya Perezida Kagame, kuko yamaze imyaka irenga 10 ashinzwe ibikorwa by’ubutasi.
Yagize ati "Ntekereza ko gukorera Perezida ari ko kazi katanyoroheye kurusha akandi kuko nagombaga guhora ndi maso. Namaze imyaka irenga 10 ndi umuyobozi w’ubutasi, bivuze ko nagombaga guhora niteguye."
Brig Gen Rwivanga yavuze ko inshingano ya kabiri yamusabye ubushishozi bukomeye ari ukuba Umuvugizi wa RDF, kuko amagambo yavugaga yashoboraga kugira ingaruka zirenze ibyo abantu babona ako kanya.
Ati "Akazi ka kabiri katanyoroheye kari ukuba Umuvugizi, kuko buri kintu uvuga kigira ingaruka ku rwego rukomeye. Iyo ugize icyo uvuga utabanje kugitekerezaho neza, gishobora kugira ingaruka.”
Yagaragaje ko uburemere bw’izi nshingano bwatumaga yitondera cyane amagambo akoresha, akabanza no gukora ubushakashatsi bwimbitse.
Ati "Nagombaga kugenzura amagambo yanjye. Nagombaga gukora ubushakashatsi bwinshi. Namaze imyaka itandatu kuri uwo mwanya kandi ntekereza ko wari umurimo utoroshye, ariko nanagiriyemo ibihe byiza cyane."
Mu byo avuga ko uyu mwanya wamuhesheje harimo gusura ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, muri Repubulika ya Centrafrique na Sudani y’Epfo, agakurikirana gahunda z’ubufatanye n’abaturage.
Brig Gen Rwivanga yavuze kandi ko yari mu itsinda ryasesenguraga amateka ya RDF, kandi ko ari urugendo rwamufashije gusohoza neza inshingano afite kugeza uyu munsi.
Ati “Ntekereza ko rwari urugendo rukwiriye kunyurwamo. Rwamfashije gukora ibyo ndi gukora uyu munsi.”
Ku mwanya w’Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Rwivanga yasimbuwe na Brig Gen Patrick Karuretwa. Muri EASF, yasimbuye Brig Gen (Rtd) Paul Kahuria Njema.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!