00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brig Gen Rwivanga asanga Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi zigomba kurenga ku makimbirane ya politiki

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 August 2026 saa 12:42
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye (EASF), Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko amakimbirane ashobora kuba hagati y’u Rwanda n’u Burundi atagakwiye kubangamira ubufatanye bw’ingabo zabyo.

Brig Gen Rwivanga yabitangarije The New Times, ubwo yabazwaga uburyo EASF ikomeza gukora mu gihe bimwe mu bihugu biyigize birimo u Rwanda n’u Burundi bifitanye amakimbirane.

Yagize ati “Mu bufatanye bw’akarere, tuba dukwiye gukorana dushaka ibisubizo. Hari ibintu byinshi tugomba kumvikanaho nubwo hari amahame amwe n’amwe tutumvikanaho. Twaba tubishaka cyangwa tutabishaka, turi mu karere kamwe kandi tugomba gukorana.”

Uyu muyobozi yavuze ko ibibazo byose byaba biri hagati y’ibihugu byombi, nk’ingabo zikora kinyamwuga ziba zigomba kurenga ibibazo bya politiki.

Ati “Icyaba kiri hagati y’ibihugu, nk’ingabo zikora kinyamwuga, dukwiye kurenga ibibazo bya politiki, tugakora nk’abanyamwuga mu gisirikare. Nta kibazo kirimo. Ibibazo bya politiki ntibiba bikwiye kuvangwa n’iby’umwuga."

“Iyo uri umusirikare, uri mu kazi k’igisirikare, uba ukwiye kurenga ibyo bibazo, ugakorera akarere mu buryo butabogamye.”

Brig Gen Rwivanga yagaragaje ko nubwo u Rwanda n’u Burundi byagiye bigirana ibibazo mu mubano wabyo, byombi byakomeje kugira uruhare mu bikorwa bya EASF mu bya gisirikare, Polisi n’urwego rwa gisivili.

Yasobanuye ko mu myaka EASF imaze, amakimbirane hagati y’ibihugu biyigize atigeze ahagarika imikorere yayo. Yanatanze urugero rw’igihe u Rwanda na Uganda byari bifitanye ibibazo byatumye imipaka ifungwa, ariko ubufatanye bwabyo muri EASF bugakomeza.

Brig Gen Rwivanga yavuze ko icyo bihugu byo mu karere bihuriyeho ari ugushaka umutekano usesuye, bityo ingabo, Polisi n’abasivili bo muri ibi bihugu bakwiye gukomeza gukorana nubwo ku rwego rwa politiki haba hari ibyo ibihugu bitumvikanaho.

Brig Gen Ronald Rwivanga yagaragaje ko mu bibazo bya politiki, umusirikare aba agomba gukora kinyamwuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages