Uyu mushinga watangijwe tariki ya 16 Nzeri 2026, mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, mu muhango witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.
Wateguwe na BRALIRWA Plc ku bufatanye na Water Access Rwanda, hagamijwe guteza imbere uburyo imiryango itishoboye ibona amazi meza mu ngo zayo.
Biteganyijwe ko uzibanda ku mirenge ine yo mu Karere ka Nyarugenge, ari yo Nyarugenge, Mageragere, Kanyinya na Kigali.
Umuyobozi Mukuru wa BRALIRWA Plc, Ethel Emma-Uche, yavuze ko uyu mushinga ugaragaza umuhate w’uru ruganda mu gushyira mu bikorwa gahunda yarwo ya “Brew a Better World”, igamije kugira uruhare mu iterambere rirambye ry’abaturage.
Yagize ati “Ubufatanye mu kubungabunga imibereho myiza y’abaturage ni imwe mu nkingi za gahunda yacu ya Brew a Better World, ndetse ni igice cy’ingamba zacu za Evergreen 2030. Intego yacu ni uguteza imbere abantu, abaturage dukorera ndetse n’ibidukikije mu buryo burambye, binyuze mu bufatanye bufite intego.”
Yakomeje avuga ko iterambere rirambye rigerwaho iyo inzego za Leta, abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abaturage bahurije hamwe imbaraga mu gukemura ibibazo bahuriyeho.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza n’Ubukungu, Urujeni Martine, yashimye BRALIRWA Plc na Water Access Rwanda ku kuba bashyize imbaraga mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho y’imiryango itishoboye.
Yavuze ko kubona amazi meza bizafasha iyi miryango kuzigama igihe n’imbaraga yakoreshaga mu kuyashaka, ndetse bikagira uruhare mu guteza imbere isuku, ubuzima n’imibereho myiza muri rusange.
BRALIRWA Plc yatangaje ko ibikorwa byayo bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bihuza n’Intego z’Iterambere Rirambye z’Umuryango w’Abibumbye (SDGs) ndetse na Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, NST2, aho kubona amazi meza biri mu by’ingenzi mu kugera ku iterambere rirambye.
Uyu mushinga uje ukurikira ibindi bikorwa BRALIRWA yakoze mu rwego rwo gufasha abaturage kubona amazi meza.
Yari yarafashije imiryango 250 yo mu Karere ka Rwamagana kubona amazi meza yo kunywa, binyuze mu gutanga utuyunguruzo tw’amazi ku bufatanye na Spouts of Water Rwanda.
BRALIRWA kandi yafashije ababyeyi 100 bo mu bice bitandukanye by’uturere twa Gatsibo na Rwamagana kubona ibikoresho bibafasha gutangiza imishinga iciriritse, ku bufatanye na Empower Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!