Uyu mwana w’imyaka 16 wo mu Kagari ka Kabatasi, Umurenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, abana na nyina na murumuna we mu nzu ya rukarakara y’icyumba kimwe n’uruganiriro. Yiga mu mwaka wa Gatandatu w’Amashuri abanza ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rubona ruherereye muri ako karere.
Nyuma y’uko atangiye gukora iyo radio, akaza kugaragaza ubushake ariko akabura ubushobozi, BK TecHouse, yamusuye maze imugenera miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, azamufasha kwiga amashuri yisumbuye akarinda ayarangiza.
Umuyobozi wa BK TecHouse, Rugemanshuro Regis, yavuze ko bifuje gutera inkunga uwo mwana mu mpano afite kuko ngo kuri bo guteza imbere impano z’abana ari inshingano zabo, kandi ngo biyemeje guteza imbere uburezi bw’abana mu Rwanda.
Yagize ati “Kubona uyu mwana akora ibintu nk’ibi byaradushimishije cyane, muri gahunda yacu duteza imbere uburezi tukanatera ingabo mu bitugu abana b’abahanga cyane, icyatumye tuza kumufasha rero ni ukumwereka ko ashyigikiwe no kwereka abandi bana mu Rwanda bafite impano zikomeye ko tuzabashyigikira.”
Yakomeje ashishikariza abana gukunda kwiga no kugaragaza impano zabo kugira ngo zitezwe imbere.
Uyu mwana uhorana inzozi zo kugera kure ndetse akazaba umuhanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga, yashimye inkunga BK TecHouse yamuteye avuga ko bigiye kumufasha gukabya inzozi ze.
Yagize ati “Biranshimishije cyane ku buryo numva byandenze, kuko iyi nkunga nari nyikeneye cyane kuko kubona amafaranga y’ishuri birangora, kwiga mu mashuri yisumbuye numvaga nabyo bitazanyorohera.”
Umubyeyi w’uyu mwana, Mukangabonziza Olive, yavuze ko ibyo BK TecHouse yakoze byamushimishije, avuga ko n’ubusanzwe kubona amafaranga y’ishuri y’umwana byamugoraga.
Yagize ati “Iki gikorwa nacyakiriye neza kandi byanshimishije rwose kuko kubona amafaranga y’ishuri byari bigoye none baramfashije cyane.”
Turikumana afatwa nk’umutekinisiye mu gace atuyemo, ufite ikibazo cya telefoni cyangwa radio arabimuzanira akabikora bigakira. Uwo akoreye amwishyura amafaranga ari hagati ya 200 na 500 akabona ay’ibikoresho by’ishuri.



















TANGA IGITEKEREZO