Ku ikubitiro iyi banki imaze kuba ubukombe mu karere yahise igenera Numa Logistics igice cy’amafaranga yo kugura muri Kabisa amakamyo 12 akoreshwa n’amashanyarazi. Byabaye ku wa 12 Kamena 2026.
Muri izo kamyo, harimo icyenda zakozwe n’uruganda rwa Frizon aho zishobora kwikorera ibifite uburemere bwa toni 35, mu gihe izindi eshatu zo ari izakozwe na BYD aho imwe ishobora kwikorera ibifite uburemere bwa toni eshatu.
Ni ubufatanye bwitezweho kugira uruhare runini mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kugira ubwikorezi bubungabunga ibidukikije, koroshya ubuhahirane imbere mu gihugu no mu karere no gutanga umusanzu mu gihugu ku ntego zacyo zo kugira urwego rw’ubwikorezi ruhamye.
Umuyobozi Mukuru wa Kabisa, Pophia Umuhoza, yavuze ko impamvu abafatanyabikorwa bahisemo gukorana n’ikigo ayoboye, ari ukubera ko umuntu wese ugannye Kabisa aba atangiranye na yo urugendo rwo gutunga ikinyabiziga cye atuje kuko bamuherekeza kuva uwo munsi mu bijyanye no kugikoresha, gushyiramo umuriro n’izindi serivisi zose ashobora gukenera nyuma yo kukigura.
Ati “Impamvu baduhisemo ni ukubera ko bifuzaga umufatanyabikorwa udatenguha. Bashakaga ikigo gishobora kubaha imodoka ariko kikanabafasha mu gukomeza gukurikirana imikorere yazo kandi ni byo dukora. Ibibazo byose n’amakuru uba ushobora kwibaza ku byerekeye imodoka z’amashanyarazi, turabigusubiza.”
Umuhoza yagaragaje ko izi modoka nini z’amakamyo zizewe kuko zakorewe isuzuma na cyane ko zageze mu Rwanda ziturutse i Dar es Salaam kandi ko nta kibazo na kimwe zagaragaje mu rugendo rw’isuzuma zakorewe rwo kuva muri Tanzania zijyanwa i Kigali.
Umuhoza yavuze ko hashize amezi arenga atatu zikoreshwa nta kibazo. Si ibyo gusa kuko zanakoreshejwe ingendo ziva i Mombasa zijya i Dar es Salaam, muri Zimbabwe, Zambia na Mozambique.
Alexis Bizimana ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi muri Banki ya Kigali, yagaragaje ko iyi banki yabonye ko ari ingenzi kugirana ubufatanye na Numa Logistics hamwe na Kabisa hagamijwe gufasha Abanyarwanda kubona uburyo bugezweho kandi butangiza ikirere, bwo kubagezaho ibyo bakenera mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Ati “Umuhinzi ntaba ku muhanda rimwe na rimwe akenera kugezwaho imbuto n’ifumbire, ibiryo by’amatungo, kujyana umusaruro ku isoko; ubwo rero twasanze ari ngombwa kugira ngo dufatanye kubona izi modoka zikoresha amashanyarazi, ariko tunafatanya na Leta y’u Rwanda kugabanya imyuka ihumanya ikirere.”
Bizimana yavuze ko uretse izo modoka z’amakamyo, Banki ya Kigali initeguye gufasha Abanyarwanda bifuza kubona imodoka zo kugendamo ndetse n’abifuza kubona imashini zo kwifashisha mu kongerera umusaruro wabo agaciro hisunzwe ingufu zirengera ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru wa Numa Logistics Rwanda, Danny Collins yagaragaje ko ubufatanye bwabo na Banki ya Kigali ndetse na Kabisa, buje gushyigikira politiki y’u Rwanda nk’igihugu kiri gutera imbere bwangu haba muri Afurika no ku ruhando mpuzamahanga muri iyi gahunda y’ingufu zidahumanya ikirere, ashimangira imikorere myiza y’izi kamyo.
Ati “Izi kamyo zikora neza cyane nk’izisanzwe zikoresha lisansi na mazutu, zikagira akarusho ko korohereza abazikoresha mu bijyanye n’amikoro.”
Collins yanagaragaje ko izi kamyo zishobora kuramba kurusha ngenzi zazo zikoresha mazutu na lisansi, aho mu gihe izari zisanzwe zishobora kugeza ku myaka itanu zigatangira kugira ibibazo bikomeye bya moteri, iz’amashanyarazi zo zishobora gutangira kugaragaza ibibazo bifitanye isano n’ibyo nyuma y’imyaka irenga 10.
Ubu bufatanye bwagaragaje ibyiza byo guhuza imbaraga hagati y’ibigo bishobora gutanga amafaranga n’abafite ibitekerezo byo guhanga ibishya mu ikoranabuhanga mu gutwara ibintu n’abantu, bishobora kubyara ikintu gifatika bikanafasha mu gushyigikira igitekerezo cyo kugira igihugu giteye imbere kandi cyimakaza gahunda yo kurengera ibidukikije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!