00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bari guhimba Jenoside mu guhisha inenge zabo - Stephanie Nyombayire ku bayobozi ba RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 April 2025 saa 06:27
Yasuwe :

Umuvugizi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Stephanie Nyombayire, yagaragaje ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buri guhimba Jenoside mu rwego rwo gutwikira amakosa yabwo.

Kuri uyu wa 31 Werurwe 2025, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yatangije ibiganiro ku cyo yise “Jenoside igamije inyungu z’ubukungu”, ahamya ko yakorewe Abanye-Congo barenga miliyoni 10 mu myaka 30 ishize.

Tshisekedi yumvikanye avuga ko iyi “Jenoside” yakozwe n’ibihugu by’abaturanyi birimo u Rwanda, ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro nka M23, agaragaza ko umuryango mpuzamahanga ukwiye kuyiha agaciro.

Nyombayire yagaragaje ko Tshisekedi yatangije iki gikorwa habura icyumweru ngo hatangire ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asobanura ko Tshisekedi agamije guhakana aya mateka.

Ati “Habura icyumweru ngo habeho kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abitwa abayobozi bo muri RDC bagaragaje byeruye icyo tumaze igihe tuzi: guhakana Jenoside bishinze imizi muri politiki ya RDC.”

Umuvugizi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko hashize imyaka myinshi ubutegetsi bwa RDC busa n’ubutariho, kuko imitwe yitwaje intwaro yahawe ubuyobozi mu gihe abakabaye bayobora iki gihugu bahugiye mu kwiba umutungo wacyo kugira ngo bawuguremo inzu mu Bubiligi.

Yatangaje ko nyuma yo gukangisha u Rwanda kurutera mu gihe i Goma haba “akantu gato cyane”, ubu Leta ya RDC yazanye undi muvuno wo guhimba Jenoside kugira ngo inenge zayo zitagaragara.

Ati “Nyuma y’imyaka mirongo ari Leta idashoboye, aho yahaye imitwe yitwaje intwaro ubuyobozi kubera ko abayobozi bahugiye kwiba umutungo w’igihugu kugira ngo bagure imiturirwa mu Bubiligi, DRC yavuye mu bikangisho bya ’à la moindre escarmouche’, izana ikindi gishya: guhimba Jenoside kugira ngo ihishe inenge zayo.”

Nyombayire yasobanuye ko Abanye-Congo bapfuye mu gihe cyashize n’abakomeje gupfa, bazize ubutegetsi bwa RDC bwananiwe kuyobora neza, bushaka inyungu zabwo bwite aho kurinda abaturage.

Yibukije ko Leta ya RDC yinjije mu gisirikare cyayo umutwe w’abajenosideri wa FDLR, ari yo isaba ko “Jenoside y’Abanye-Congo” yemezwa, mu gihe ikomeje kwambura abaturage bayo uburenganzira, ikabica, ikabatwikira mu mihanda bazira uko basa.

Kuva muri Gashyantare 2025, abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’ibirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) bari gushaka icyafasha uburasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange ubona amahoro arambye.

Nyombayire yatangaje ko Leta ya RDC iri kugerageza guhunga inshingano zayo, igaragaza ko abagira uruhare mu bugizi bwa nabi ari bo babuzira, inatesha agaciro gahunda y’abakuru b’ibihugu igamije gushaka amahoro arambye.

Tshisekedi yatangije ibiganiro ku cyo yise "Jenoside igamije inyungu"
Stephanie Nyombayire yagaragaje ko ibiganiro byatangijwe na Tshisekedi bigamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .