Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Gicurasi 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyahuje abanyeshuri b’ishuri rikuru rya Mount Kigali University.
Ni igikorwa cyanahuriwemo n’abakozi ba Mount Kigali University, Royal FM, Kigali Paramount Hotel na University Medical Center, cyasize hanatanzwe ubwisungane mu kwivuza ku miryango 130 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Lt. Col. Simon Kabera watanze ikiganiro ku guhagarika Jenoside, kubohara u Rwanda no kongera kurwubaka, yeretse urubyiruko ko rukwiriye kubanza kumenya Jenoside iyo ari yo kugira ngo rumenye uko ruyirwanya.
Yarweretse ko Jenoside itegurwa, igashyirwa mu bikorwa, na nyuma yo kuyihagarika abayikoze bakayihakana ndetse bakanayigoreka.
Urugero yatanze mu gutegura Jenoside harimo gutesha agaciro ikiremwamuntu, atanga urugero ku bitangazamakuru byitaga Abatutsi inyenzi kugira ngo byorohere Interahamwe kubica.
Ati “Abantu bamburwa ubumuntu. Ingero zirahari, aho nka Radio RTLM yavugaga ko Abatutsi ari inzoka n’inyenzi kandi bafite imirizo, mu buryo bwo gutesha abantu agaciro kugira ngo ubabonye wese abagirire nabi. Hari abagiye kuri CND kureba Inkotanyi ko zifite imirizo.”
“Nagize amahirwe yo kuzibamo kuko ninjiye mu gisirikare mu 1991 mfite imyaka 18. Twarabyumvaga bavuga ko dufite imirizo tugatangara. Hari benshi babifashe gutyo baza kutureba.”
Lt. Col. Simon Kabera yasabwiye urubyiruko ko rukwiriye gufata iya mbere mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari yo nzira ikomeye yo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Mwe muzi amateka mukwiriye kuyavuga, mukifashisha ikoranabuhanga nk’uko abayagoreka babigenza. Mugomba kubigira ibyanyu kuko muri urugero rwiza rw’ubuyobozi bwiza.”
Umuyobozi Mukuru wa Mount Kigali University, Dr. Martin Kimemia, yabwiye abanyeshuri ko kwibuka kwiza abarenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uguharanira ko amateka y’ukuri amenyekana, kandi baharanira ubumwe kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho.
Igikorwa cyo kwibuka cyaranzwe kandi no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi barenga 105.600, harimo abasaga 3000 biciwe ahubatse uru rwibutso.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!