00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barankitse wimuriye ibikorwa mu Rwanda, yavuze uko Leta y’u Burundi yahemukiye Abarundi yibwira ko imusenya

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 7 October 2025 saa 07:13
Yasuwe :

Umurundikazi washinze umuryango Maison Shalom ufasha abana bo mu miryango itishoboye n’impfubyi, Marguerite Barankitse, yatangaje ko nubwo Leta y’u Burundi yamwambuye imitungo afite mu Ruyigi no mu bindi bice by’igihugu yibwira ko imusenya, yahemukiye Abarundi kuko ari bo yari ifitiye akamaro.

Barankitse yashinze Maison Shalom mu 1993. Yari afite intego yo gufasha abana bagizwe impfubyi n’intambara, abafite agakoko gatera SIDA, abana bo ku muhanda, abari muri gereza n’abandi bafite ibibazo by’ubuzima.

Umubano we na Leta y’u Burundi yamufataga nk’intwari y’igihugu wazambye mu 2015 ubwo yarwanyaga manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza. Nyuma y’igeragezwa rya coup d’état ryakozwe n’abasirikare barimo Gen Maj Godefroid Niyombare, yahungiye i Burayi.

Mu gihe yari mu buhungiro, Leta y’u Burundi yiraye mu bikorwa yari yarubatse birimo ishuri rya EPM St Michel, ibitaro bya REMA, hoteli, ikigo cy’imyidagaduro cya ’Cité des Anges’ n’indi mitungo irimo amasambu afite ubuso bwa hegitari 40, bimwe irabisenya, ibindi ibigira ibyayo.

Mu kiganiro cyatambutse ku rubuga rw’umuryango FOCODE, Barankitse yasobanuye ko ibikorwa byose yabyubatse kugira ngo abyifashishe mu kwita ku bana, asobanura ko kuba Leta y’u Burundi yarabitwaye, yahemukiye abo Barundi kuko iyo baba bakibibonamo inyungu, nta kibazo yari kugira.

Ati “Nari nashatse ko nta mwana wansonzana, nta mwana wandembana, nta mwana wanyangarana, nta mwana wamburana ubwenge, ntajye ku ishuri. Ibyo bintu bakabyaka abari babigenewe, iyaba bari babitoye, izo mpfubyi zigakomeza kubona ariya mazi.”

Yongeye ati “Iyo mirima bahingaga bagashobora gufungura si iyo Leta y’u Burundi yari yampaye, ni ikibanza cy’ababyeyi, ni umurage w’ababyeyi banjye. Uno munsi ntihagire n’umwana ushobora kuba muri ayo mazu, bakabangaza, bakabasonzesha, bakaba impunzi!”

Barankitse yavuze ko nubwo yambuwe ibitaro n’ishuri yubatse hagamijwe kumusenyera ubuzima, we adashobora kuburara cyangwa se ngo agire icyo abura, ariko ko kubera ko abo byagiriraga umumaro babivukijwe, azakomeza guharanira uburenganzira bwabo.

Ati “Ntibabyatse izina rya Marguerite Barankitse kuko aho ndi sindara ubusa na rimwe. Aho ndi nshobora kwivuza, icyo nkenera nshobora kukibona…Intara navutsemo n’i Bujumbura, murabibona irya Amani House…kubona barabinyaze ba nyirabyo, Abarundi, ayo mashuri babujije abana, dusabwa kurwanira ubwo burenganzira, ntitwigere na rimwe duceceka.”

Uyu Murundikazi yageze mu Rwanda muri Kamena 2015 avuye muri Luxembourg. Yafashe icyemezo cyo gukomeza gufasha abana baba mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Bugesera, yubaka ibikorwa bimeze nk’ibyo yari afite mu Burundi.

Ati “Nubatse byinshi i Mahama, twubaka resitora, ngura amahegitari ngo abantu bashobore guhinga, turigisha. Kera mu 2016 nashoboye kubona miliyoni y’Amadolari, nohereza abana kwiga mu ishuri.”

Barankitse yasobanuye ko mu bana yafashirije mu Rwanda, hari abo yohereje kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda no bihugu byo hanze nk’u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Butaliyani, yishyura ikiguzi cyose basabwaga. Gusa avuga ko ubu atagifite ubushobozi bwo kubishyurira kaminuza.

Mu Rwanda, Maison Shalom ihafite imitungo n’ibikorwa birimo ishuri rya ESAK (Ecole Sainte Anne de Kigali), MEC (Mahama Elite Center) cyubaka ubushobozi bw’impunzi binyuze mu mahugurwa n’ibindi biteza imbere imibereho y’abatishoboye.

Ibitaro Hôpital REMA na EPM St Michel byashinzwe na Maison Shalom ntibikiri ibyayo
Cité des Anges yafashaga Abarundi kwidagadura ariko ikaninjiza amafaranga yo gufasha abatishoboye
ESAK ifasha Maison Shalom mu butumwa bwo kubaka ahazaza heza h'abana
Muri MEC, Maison Shalom iha amahugurwa impunzi ziba mu nkambi ya Mahama
Barankitse yagaragaje ko Leta y'u Burundi yamwambuye imitungo, yahemukiye abana b'Abarundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages