00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barankitse washinze Maison Shalom yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 March 2026 saa 10:41
Yasuwe :

Marguerite Barankitse washinze Maison Shalom International yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro na Kaminuza ya Notre Dame yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Marguerite Barankitse yamenyekanye cyane ku bikorwa by’ubugiraneza aho yafashije impunzi z’Abarundi kugera ku buvuzi bw’ibanze, uburezi n’ibindi binyuze mu bikorwa bya Maison Shalom yashize.

Kuri ubu afasha abana barenga 50.000. Mu 1993 mu ntambara ya gisivili yabaye mu Burundi, Barankitse yagerageje guhisha abahutu 72 kugira ngo baticwa.

Ku bw’ibyago, baje kugerwaho n’abicanyi, barabica ndetse ategekwa ko bicwa areba nk’uwari wabahishe.

Nyuma y’ubwicanyi bwabaye muri icyo gihugu bushingiye ku moko, yaje kubasha gufasha abana 25.

Ibyo byatumye yinjira mu bikorwa by’ubugiraneza yanakomeje kugera uyu munsi aho afasha impunzi n’abana bagizweho ingaruka n’intambara kubona uburezi, ubuvuzi no kububakira ubushobozi mu bijyanye n’iterambere ndetse n’imitekerereze.

Uyu muryango we yashize wanatanze amahugurwa y’akazi ku bantu benshi, uburyo bwo kugera ku mari n’ubuvuzi mu Burundi, mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Barankitse yashinze Maison Shalom mu 1993. Yari afite intego yo gufasha abana bagizwe impfubyi n’intambara, abafite agakoko gatera SIDA, abana bo ku muhanda, abari muri gereza n’abandi bafite ibibazo by’ubuzima.

Umubano we na Leta y’u Burundi yamufataga nk’intwari y’igihugu wazambye mu 2015 ubwo yarwanyaga manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza.

Nyuma y’igeragezwa rya coup d’état ryakozwe n’abasirikare barimo Gen Maj Godefroid Niyombare, yahungiye i Burayi.

Mu gihe yari mu buhungiro, Leta y’u Burundi yiraye mu bikorwa yari yarubatse birimo ishuri rya EPM St Michel, ibitaro bya REMA, hoteli, ikigo cy’imyidagaduro cya ’Cité des Anges’ n’indi mitungo irimo amasambu afite ubuso bwa hegitari 40, bimwe irabisenya, ibindi ibigira ibyayo.

Uyu Murundikazi yageze mu Rwanda muri Kamena 2015 avuye muri Luxembourg. Yafashe icyemezo cyo gukomeza gufasha abana baba mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, yubaka ibikorwa bimeze nk’ibyo yari afite mu Burundi.

Barankitse asobanura ko mu bana yafashirije mu Rwanda, hari abo yohereje kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda no bihugu byo hanze nk’u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Butaliyani, yishyura ikiguzi cyose basabwaga. Gusa avuga ko ubu atagifite ubushobozi bwo kubishyurira kaminuza.

Mu Rwanda, Maison Shalom ihafite imitungo n’ibikorwa birimo ishuri rya ESAK (Ecole Sainte Anne de Kigali), MEC (Mahama Elite Center) cyubaka ubushobozi bw’impunzi binyuze mu mahugurwa n’ibindi biteza imbere imibereho y’abatishoboye.

Kuri ubu ari mu bantu barindwi bahawe impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro na Kaminuza ya Notre Dame yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yahawe ijyanye n’Amategeko (Doctor of Law).

Barankitse washinze Maison Shalom yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro na Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages