Ni amasomo y’icyiciro cya 26 ajyanye no kuyobora abasirikare n’imirimo bijyana akorwa na ba ofisiye bakuru.
Yatangiwe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze. Muri abo bayarangije harimo abasirikare b’abagore batanu.
Gusoza aya masomo byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Amajyagurugu, hamwe n’abajenerali n’abandi basirikare bakuru.
Aya masomo yafashije abasirikare bayakurikiye kunguka ubumenyi bwo kuyobora ibikorwa bya gisirikare kugeza ku rwego rwa ‘brigade’, ndetse no gukora neza imirimo y’ubuyobozi n’igenamigambi rya gisirikare.
Gen Mubarakh Muganga yashimiye abarangije amasomo, abibutsa ko amahugurwa bahawe yabagize abayobozi bashoboye guteza imbere impinduka nziza no kwimakaza indangagaciro z’ubutwari, ubunyangamugayo n’ubwitange.
Yanashimiye imiryango yabo ku kwihangana bagaragaje mu gihe abo ba ofisiye bari kure yabo.
Yagize ati “Nizeye ko aya masomo yabateguye kuba abayobozi bafite ubushobozi bwo gutekereza ku bisubizo no gufata ingamba ziboneye. Ndabashishikariza kwitwararika ku nshingano zikomeye zibategereje no gutanga umusanzu mu kubaka igisirikare n’igihugu twifuza kandi dukwiye. Ndashimira kandi imiryango yanyu yakomeje kubashyigikira mu gihe mwari mu masomo.”
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yavuze ko abitabiriye bose bujuje ibisabwa, bagasoza amasomo nk’abayobozi kugeza ku rwego rwa ‘brigade’ mu ngabo.
Yongeyeho ko bahawe ubumenyi n’imyitwarire bibafasha guhangana n’ibibazo by’umutekano ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Muri aya masomo Maj Alain Kirenga yabaye uwa mbere muri rusange, Capt Orice Kayiranga aba uwa kabiri, na ho Maj Angelo Birasa aba uwa gatatu, mu gihe Maj James Tindifa Hodali yahawe igihembo cy’inyandiko nziza y’ubushakashatsi.
Maj Alain Kirenga wabaye uwa mbere muri rusange yashimye ishuri ryabahaye amasomo, avuga ko ubumenyi bungutse buzabafasha gukora neza inshingano zabo ku rwego rwa ‘brigade’, haba mu buyobozi no mu igenamigambi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!