Ni kibazo kije mu gihe abahinzi bari basanzwe bahanganye n’izamuka rikabije ry’ibiciro bya lisansi n’ifumbire ryatewe n’intambara yo muri Iran.
Cyatangiriye mu Burengerazuba bwa Australie aho abahinzi batangiye gutanga amakuru y’ubwiyongere bukabije bw’imbeba muri Werurwe 2026, ariko nyuma icyo kibazo cyagaragaye no mu majyepfo y’icyo gihugu.
Damian Ryan umaze imyaka 50 ari umuhinzi yabwiye BBC ko buri munsi afata imbeba ziri hagati ya 20 na 30 mu nzu ye ndetse n’izigera kuri 150 mu bubiko bwe.
Undi muhinzi witwa Belinda Eastough ufite hegitari 5.500 yavuze ko icyo kibazo cyatewe n’umusaruro mwinshi wabonetse mu mwaka ushize watumye imbeba zibona ibiryo byinshi ziroroka cyane.
Yagaragaje ko uwo musaruro mwinshi watumye hari bimwe mu bihingwa byeze bisigara mu mirima ubwo imbeba ziba zibonye ibiryo zitavunitse, bituma zororoka cyane none zugarije abahinzi.
Umwe mu bahinzi yagaragaje ko hari imirima usangamo imbeba ziri hagati ya 8.000 na 10.000 kuri hegitari imwe.
Abo bahinzi bavuga ko izo mbeba ziza nijoro zikarya imbuto baba bateye zitaramera ku buryo bucya mu gitondo igice kinini cy’imurima kigomba kongera guterwamo izindi mbuto.
Bavuga ko icyo kibazo cy’imbeba kirenze kure icyo bigeze guhura na cyo mu 2021.
Umwe mu bahinzi b’ingano, yavuze ko guhangana n’izo mbeba biri kubateza ibibazo byinshi birenze ibihombo byo mu buhinzi.
Ati “Guhangana n’imbeba biri kutugiraho ingaruka zikomeye kuko usanga nijoro ziruka mu gisenge no mu bindi bikoresho mu nzu hose. Amajwi yazo na yo ni ikindi kibazo ndetse aho ziri usanga humvikana umunuko.”
Umushakashatsi w’ikigo CSIRO gishinzwe ubushakashatsi bujyanye na siyansi muri Australie, Steve Henry, yavuze ko kwibasirwa n’imbeba bifatwa nk’ikibazo gikomeye iyo hari nibura imbeba 800 kuri hegitari imwe.
Bivuze ko icyo kibazo hamwe cyamaze kurenga ibyo bipimo kuko abahinzi bagaragaje ko imbeba kuri hegitari imwe zikubye uwo mubare inshuro nyinshi.
Igikomeza icyo kibazo cyane ni uburyo imbeba zororoka vuba kuko nibura zishobora gutangira kubyara zifite ibyumweru bitandatu gusa, aho ingore ibyara ibyara biri hagati y’ibyana bitandatu na 10. Ihaka iminsi iri hagati ya 19 na 21 kandi nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu ibyaye ishobora kongera guhaka.
Mu gukemura icyo kibazo, ubuyobozi muri Australie bwemereye abahinzi ikoreshwa ry’umuti uhaabaye mu kwica imbeba witwa Zinc Phosphide 50 (ZP50) ndetse bafite n’icyizere ko imvura iteganyijwe kugwa mu minsi iri mbere ishobora koroshya icyo kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!