00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika igiye kugurisha Ukraine intwaro za miliyoni 108$

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 May 2026 saa 12:57
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zemeye gahunda yo kugurisha Ukraine missile zo mu bwoko bwa Hawk bifite agaciro ka miliyoni 108,1$.

Guverinoma ya Ukraine yari yasabye ko yagurishwa izo missile n’ibindi bikoresho bigendana na zo mu rwego rwo kurushaho kwagura ubushobozi bw’igisirikare cyayo mu guhangana n’u Burusiya bwayigabyeho ibitero.

Amerika yatangaje ko kwemera kugurisha Ukraine izo ntwaro bizayifasha mu kuzamura urwego rwayo rwo gucunga umutekano.

Ubutumwa yashyize hanze bukomeza bugira buti “Kugurisha izo ntwaro bizazamura ubushobozi bwa Ukraine ku bitero byo muri ibi bihe n’ahazaza. Ukraine ntabwo izagira imbogamizi zo gukoresha ibi bikoresho mu ngabo zayo.”

Hawk (Homing All the Way Killer) ni intwaro zikoreshwa mu gucunga umutekano wo mu kirere, zakozwe na Amerika.

Zigenewe kurinda igihugu cyangwa ibirindiro bya gisirikare indege z’umwanzi ndetse no guhangana n’ibindi bitero byo mu kirere.

Amerika yemeye kugurisha Ukraine missile z’arenga miliyoni 108$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages