00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Yahaye impanga ye impyiko mu buryo butandukanye n’ubusanzwe

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 3 December 2024 saa 09:37
Yasuwe :

Umugore w’imyaka 56 wo mu mujyi wa Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahaye impanga ye impyiko ariko bikorwa mu buryo budasanzwe kuko uwo muvandimwe we atabanje guterwa imiti ituma umubiri we ubasha kuyakira, ibidasanzwe mu gikorwa cyo gusimbuza uru rugingo.

Karen Rodman na Linda Thomas ni impanga zabanye bya hafi kuva zavuka kuko zaturanye ndetse zigakorana.

Mu 2021 ni bwo Linda yatangiye kurwara umugongo, mu Ukwakira k’uwo mwaka, abaganga basanga afite kanseri y’amaraso, yaje kwangiza impyiko ze.

Kuva icyo gihe, Linda yahawe ubuvuzi butandukanye burimo ubwo gufata imiti, kubagwa ijosi no guhabwa imisokoro. Nubwo kanseri yaje gukira, impyiko zo ntizakize ahubwo yakeneye izindi.

Karen yahise atanga igitekerezo cyo gutanga impyiko ze nk’uko yabibwiye CNN, ati "Ntabwo nashoboraga kubaho ubuzima bwanjye, nziko ubuzima bw’impanga yanjye buri mu kaga.”

Nyuma yo kwipimisha, abaganga basanze ingingo ndangasano zabo zihura 99%. Ibi byari bivuze ko Linda atari akeneye imiti ituma umubiri wemera kwakira indi mpyiko.

Ibagwa ryagenze neza, impyiko nshya ya Linda ihita itangira gukora ako kanya. Nyuma yo kubagwa, impanga zagumye muri California ibyumweru bike mu gihe zari zitegereje gukira.

Linda yashimiye umuvandimwe we wamwitangiye kugira ngo akomeze kubaho, ati "Ndashimira cyane impanga yanjye. N’iyo biba ari we, arabizi ko nanjye nari kubikora."

Dr. Irene Kim wo mu kigo nderabuzima cya Cedars-Sinai, aho ubu buvuzi bwabereye, yatangaje ko bidasanzwe ko impanga iha indi impyiko, ati "Ni gake cyane wabona impanga yawe ngo abe ari yo iguha ingingo."

Benshi mu barwayi bahabwa izindi ngingo bafata imiti ubuzima bwabo bwose kugira ngo babuze umubiri ukomeze umenyerane na zo.

Iyi miti ishobora gutera ingaruka mbi nk’umuvuduko w’amaraso na diyabete, bikongera n’ibyago byo kurwara kanseri. Hatariho iyo miti kandi, nabyo byateza ibyago byo kunanirwa gukora kw’ingingo nshya wahawe.

Karen na Linda mu ifoto bafatiwe ku bitaro bya Ceders-Sinai

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .