Col Sirkoof yagiye muri uyu mwanya asimbuye Ruvugayimikore Protogène wamenyekanye nka Col Ruhinda Gaby, wiciwe muri Teritwari ya Masisi mu Ukuboza 2023.
Umuyobozi ushinzwe iperereza n’ibikorwa bya gisirikare mu ihuriro AFC/M23, Col Nzenze Imani, na we yafatiwe ibihano ashinjwa uruhare mu guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Minisiteri y’Imari ya Amerika yagaragaje ko Col Nzenze ari umwe mu bantu ba hafi y’Umugaba Mukuru wa AFC/M23, Gen Sultani Makenga, wabaye mu mutwe wa M23 no hagati ya 2012 na 2013.
Kuri Col Sirkoof, Amerika igaragaza ko uretse kuyobora CRAP, yanayoboye abarwanyi ba FDLR bakoreraga muri Teritwari ya Nyiragongo kuva mu 2022, ariko ko nyuma bakwiye imishwaro nyuma y’ibitero by’ihuriro AFC/M23.
Amerika yagaragaje ko FDLR ibangamiye umutekano w’akarere kubera ko ikomeje kugaba ibitero ku basivili ibahora ubwoko bwabo, ikabica ku bwinshi, igafata ku ngufu kandi ikaninjiza abana mu gisirikare.
Yasobanuye ko FDLR ikura amafaranga mu gusahura abasivili, kubasoresha binyuranyije n’amategeko, gushimuta abantu kugira ngo yishyurwe no gutema ibiti muri Pariki ya Virunga.
Amerika yemeza ko uretse gukorana n’imitwe yitwaje intwaro yo muri RDC, FDLR inafashwa n’imitwe y’ingabo z’iki gihugu ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyamara ubutegetsi bwa Kinshasa bwari bwaremeye kuyisenya.
Yibukije ko tariki ya 3 Mutarama 2013, yafatiye ibihano FDLR kubera kurenga bikomeye ku itegeko mpuzamahanga, yibasira abana mu gihe cy’intambara, yica abasivili, ifata ku ngufu, ishimuta, ikanabamenesha.
Col Sirkoof, nk’Umuyobozi wagize uruhare rukomeye mu bugizi bwa nabi bwa FDLR, Amerika yamufatiye ibihano birimo kutamwemerera gukandagira ku butaka bwayo no gufatira imitungo ye yaba iriyo.
Minisitiri w’Imari muri Amerika, Scott Bessent, yagaragaje ko ibi bihano biri muri gahunda Perezida Donald Trump yihaye yo gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC no gufasha akarere kugira amahoro n’iterambere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!