Minisitiri w’Imari muri Amerika, Scott Bessent, abinyujije kuri X yatangaje ko bazakomeza kugabanya ubushobozi bwa Iran bwo gukorera cyangwa guhererekanya amafaranga mu buryo bwose.
Yavuze ko kandi minisiteri ayoboye ikomeje gushyira ibihano kuri konti zifite aya mafaranga zifite aho zihuriye na Iran, mu buryo bwo gukomeza guca intege Iran mu buryo bwose.
Hormuz inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli bingana na 20% by’ibikoreshwa ku Isi yafunzwe mu ntangiriro za Werurwe 2026 ubwo Amerika na Israel byayigabagaho ibitero.
Ni ibintu byatumye ibikomoka kuri peteroli bihenda. Muri Werurwe 2026 ibidadunganyije byageze ku 120$ ku kagunguru bivuze munsi ya 70$ mbere y’intambara. Byagiye bihindagurika ku buryo ubu bigeze ku 100$ ku kagunguru kamwe.
Mu gushyira igitutu kuri Iran, Amerika yagerageje gukumira n’ubwato bw’ibikomoka kuri peteroli bujya cyangwa buva ku byambu bya Iran, aho kugeza ubu hafunzwe uburenga 34.
Uku gufatira aya mafaranga bije nyuma y’aho hakozwe ibiganiro bihagarika intambara hagati ya Amerika na Iran ariko ntibigire icyo bigeraho.
Byitezwe ko ku wa 25 Mata 2026 intumwa za Donald Trump zirimo Steve Witkoff and Jared Kushner zerekeza muri Pakistan aho zizahura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi wamaze kugerayo, mu biganiro biteguza ibindi nyir’izina bihagarika intambara.
Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yavuze ko Steve Witkoff na Jared Kushner baza kubwira abasigaye i Washington uko bimeze, mu gihe babona ko hari icyavamo, Visi Perezida wa Amerika, JD Vance n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, bakabasanganyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!