Ni ibigaragazwa n’ubushakashatsi bwakorewe ku rubyiruko 657 rwo muri iyo myaka. Bwakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya California n’Ikigo cya Mount Sinai mu ishami ryacyo ryigisha ibijyanye n’ubuvuzi, buyoborwa n’uwitwa Dr. Jason Nagata.
Ubu bushakashatsi bwakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, aho hashyizwe ‘Application’ muri telefoni z’aba bana, ricunga imikoreshereze ya telefoni zabo n’amasaha bazikoresherezamo.
Ibyabuvuyemo byatangajwe ku wa 18 Gicurasi 2026, mu Kinyamakuru cy’Abanyamerika JAMA Pediatrics gisanzwe cyandika inkuru z’ubuzima.
Ubu bushakashatsi ni bumwe mu bikubiye mu bushakashatsi bunini buzwi nka ‘Adolescent Brain Cognitive Development Study’ busanzwe bukorwa muri Amerika, mu kureba ibirimo imikurire y’ubwonko bw’umwana.
Bwagaragaje ko abato mu rubyiruko rwa Amerika bari gutakaza igihe cyiza cyo gusinzira ibitotsi byabo by’ingenzi cyane byakagize uruhare mu mikurire y’ubwonko bwabo, kubera gukoresha telefoni hagati ya Saa Sita z’Ijoro kugeza Saa Kumi z’igitondo, mu majoro y’iminsi y’imibyizi aho baba bari bujye ku ishuri. Ibi binashobora kugira ingaruka mbi ku myigire no ku mitsindire yabo.
Impuzandengo igaragaza ko urwo rubyiruko rumara nibura iminota 50 rukoresha telefoni, guhera Saa Yine z’Ijoro kugeza Saa Kumi n’Ebyiri mu majoro y’iminsi itari ‘weekend’, bibereye ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, Tik Tok, YouTube, Netflix n’izindi.
Abakoze ubu bushakashatsi batanze impuruza ku babyeyi bagaragaza ko ari byiza gushyiraho amahame mu ngo agenga umuryango hagashyirwamo n’amasaha ntarengwa yo gukoresha telefoni bitewe n’ikigero cy’imyaka y’abana baba muri iyo miryango, n’ibindi birimo kutajyana telefoni mu buriri, kuko byagaragaye ko kuzijyaho bigabanya ubushobozi bwo kuba wasinzira kare.
Byagaragaye kandi ko mu gihe umwana yakabaye asinzira amasaha ari hagati ya 8-10 mu ijoro, uku kurara bakoresha telefoni bidingiza imikurire y’ubwonko n’umubiri bye, ibinamugiraho ingaruka mbi ku bijyanye n’ibirimo imyigire ye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!