Gahunda ya English Access Microscholarship Program ni gahunda y’imyaka ibiri yo guhugura abanyeshuri mu rurimi rw’Icyongereza, iterwa inkunga na Ambasade y’Amerika. Ni gahunda imara amasaha 400 yigisha abanyeshuri icyongereza. Ifasha mu guteza imbere ubushobozi bw’urubyiruko rwo mu byaro binyuze mu kwigisha Icyongereza, uburezi, umuco, n’iterambere ry’umuntu ku giti cye.
Bifasha kandi urubyiruko rufite impano mu kumenya Icyongereza, bikaba byabafasha kugera ku ntego, zaba iz’amasomo, ndetse n’iz’umwuga. Kuva mu mwaka wa 2015, Ambasade y’Amerika yafatanije na Congrégation des Soeurs Benebikira, gushyira mu bikorwa iyi gahunda, ikaba yaribanze cyane ku banyeshuri bo mu cyaro, baherereye mu Ntara y’Amajyepfo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Gicurasi mu muhango wo gusoza aya masomo mu banyeshuri 150 bo mu bigo birimo College Immaculee Conception, Save, mu Karere ka Gisagara; Groupe Scolaire Mater Dei, yo mu Karere ka Nyanza; na Groupe Scolaire Mère du Verbe, i Kibeho mu Karere ka Nyuruguru, Ambasaderi Vrooman yasabye abo banyeshuri kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe.
Yagize ati “Ndashimira abanyeshuri bose basoje amasomo muri iyi gahunda. Amerika yimeje gutera inkunga iyi gahunda, kubera icyizere ibafitiye [abanyeshuri], n’icyizere ifitiye uburezi mu nzira y’iterambere ry’imiryango yanyu.”
Amasomo aba banyeshuri basoje, bayatangiye mu mu 2018, aho hibanzwe ku rubyiruko rwo mu cyaro. Ni mu rwego kandi rwo gufasha abanyeshuri b’abanyempano kugera ku bumenyi mu rurimi rw’Icyongereza, buzabafasha gutsinda andi masomo biga, no kuzaba abanyamwuga mu byo bazakora.
Bahabwa kandi amasomo yerekeye umuco, uburezi ndetse n’abafasha gukarishya ubumenyi mu bikorwa byo kwiteza imbere ku giti cyabo.
Kuva iyi gahunda yatangizwa mu Rwanda mu 2010, abanyeshuri berenga 1.000 bamaze kuyitabira. Ni mu guhe kuva mu 2004, ubwo iyi gahunda yatangizwaga ku Isi, abanyeshuri barenga 110.000, bava mu bihugu birenga 80 ku Isi, ari bo bamaze kwitabira iyi gahunda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!