00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Rugema yashyikirije Perezida Tinubu impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Nigeria

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 April 2026 saa 03:18
Yasuwe :

Ambasaderi Moses Rugema yashyikirije Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika.

Moses Rugema yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Nigeria ku wa 24 Mata 2026.

Iki gikorwa gitangira imirimo ye yo gukomeza guteza imbere umubano w’u Rwanda na Nigeria usanzwe uhamye.

Ku wa 18 Nzeri 2025 ni bwo Perezida Kagame yagize Moses Rugema, Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Nigeria.

Ku wa 30 Nzeri ni bwo Amb Rugema n’abandi bayobozi bari bashyizwe mu myanya itandukanye bemejwe na Sena y’u Rwanda.

Yemezwa na Sena y’u Rwanda, Amb Rugema yavuze ko azakorana n’Urwego rw’Abikorera mu Rwanda hagamijwe kongera ibyoherezwa muri Nigeria bivuye mu Rwanda no guteza imbere umubano ushingiye ku buhanzi kuko bufite amahirwe yo kuba bwatera imbere muri cyo gihugu.

Amb. Moses Rugema yakoze imirimo itandukanye aho guhera mu 2004 kugera mu 2007 yari umukozi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.

Mu 2008 kugeza mu 2013 yari mu bahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari umujyanama wa Kabiri.

Mu 2014 kugeza mu 2020 yari umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi mu gihe imirimo yaherukagamo yari Umuyobozi ushinzwe Protocol ya Leta mu biro bya Perezida wa Repubulika.

Amb Rugema asimbuye Amb Christophe Bazivamo, wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FPR - Inkotanyi.

U Rwanda na Nigeria bifatanya mu bya dipolomasi, politiki n’ibindi. Bifitanye amasezerano mu ngeri z’ingenzi zirimo imikoranire mu by’umutekano, ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege, n’ay’ubufatanye mu bya tekiniki aho abaganga bo muri Nigeria bafatanya n’abo mu Rwanda mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Umubano w’u Rwanda na Nigeria kandi urangwa n’ibintu byinshi birangajwe imbere no gushyigikirana mu ngeri zitandukanye.

Nko ku wa 29 Gicurasi 2023 Perezida Kagame yifatanyije n’abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi bo hirya no hino muri Afurika no hanze yayo mu birori by’irahira rya Perezida wa 16 wa Nigeria, Bola Tinubu.

Perezida Kagame na Tinubu bongeye kuganira muri Mutarama 2025, bagaruka ku ngingo zitandukanye zishingiye ku guteza imbere ibihugu byombi.

Ambasaderi Moses Rugema yashyikirije Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Nigeria
Ambasaderi Moses Rugema asimbuye Amb Christophe Bazivamo ku guhagararira u Rwanda muri Nigeria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages