Ibihano aba badepite basabiye u Rwanda birimo guhagarikirwa inkunga ibihugu bya EU bishyira mu ngengo y’imari yarwo no guhagarika inkunga biha inzego z’umutekano zarwo.
Aba badepite banasabye EU guhagarika amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yagiranye n’u Rwanda mu Ukuboza 2023, barushinja kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ambasaderi César yifashishije imibare y’ubucuruzi bukorwa hagati y’u Rwanda na RDC, agaragariza aba badepite ko u Rwanda rwungukira mu kuba umutekano w’igihugu cy’abaturanyi umeze neza, abasaba kwima agaciro amakuru y’ibinyoma aterwa n’ubunebwe.
Yamenyesheje aba badepite ko mu 2021 ubwo umutekano wari umeze neza, u Rwanda rwohereje muri RDC ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 683 z’Amadolari ya Amerika, kandi ko mu 2022, RDC yakiriye ibicuruzwa birenga 33% mu byo rwohereje mu mahanga yose.
Ambasaderi César yagize ati “Igihe kirageze ngo abantu birinde imvugo zishingiye ku bunebwe, bibande ku makuru mpamo. U Rwanda si rwo rwateye iki kibazo.”
Ubutegetsi bwa RDC bushinja u Rwanda kwiba amabuye y’agaciro y’iki gihugu, gusa Ambasaderi César yagaragaje ko ibyo ari ibinyoma, kuko abantu bayacuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko (forode) bazwi neza.
Ati “Ukuri kugaragara neza, umuyoboro wa nyawo unyuzwamo iyo forode urazwi, ababikora ba nyabo barazwi neza, ariko buri gihe u Rwanda ni rwo runengwa. Kubera iki? Ku ruhande rumwe biterwa n’umuvuno wo gutungana intoki twabonye muri ibi biganiro.”
Uyu mudipolomate yasobanuye ko impamvu u Rwanda rushinjwa, ari uko abantu baramutse bemeye ukuri, byabasaba “Gukurikirana bya nyabyo abahitamo kwimurira inenge ku bandi.”
Ku masezerano ya EU na Guverinoma y’u Rwanda, Ambasaderi César yasobanuye ko EU ari yo yegereye u Rwanda, irusaba gukorana n’u Rwanda kugira ngo biyabyaze umusaruro kuko byabonye ko iki cyifuzo gihuye n’icyerekezo cyarwo.
Ati “Gukenera aya mabuye biri mu nyungu duhuriyeho kandi twiteguye gukomeza ubufatanye bushingiye ku nyungu za buri ruhande no ku bwubahane. Amarorerwa tuganira uyu munsi ateye ubwoba, aratureba kandi ikiruta ibindi akwiye gukurikiranwa ariko bigashingira ku kuri, aho gukekeranya cyangwa guca mu nzira y’ubusamo.”
Uyu mudipomate yibukije ko mu 2020, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ubwicanyi no gushimuta abaturage byakozwe na Leta ya RDC, kandi ko n’Umuryango w’Abibumbye wagaragaje uburyo inzego z’umutekano za RDC ziri ku isonga mu kurenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.
Yibukije ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ushyigikiwe na Leta ya RDC, muri Gashyantare 2021 wishe uwari Ambasaderi w’u Butaliyani, Lucca Attanasio, ariko ko na bwo ntacyo abadepite ba EU babivuzeho.
Ati “Bakomeje guceceka ubwo abacancuro b’Abanyaburayi bahabwaga akazi na Leta ya Kinshasa kugira ngo benyegeze intambara yibasira abantu bayo bwite, hirengagijwe nkana amasezerano ya Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye. Ese uguceceka kwanyu kuzakomeza kugeza ryari?”
Yasobanuye ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC kibangamiye umutekano w’u Rwanda bitewe n’ihuriro ry’ingabo Leta ya RDC yaremye ririmo FDLR, Wazalendo, abacancuro n’ingabo za SADC, agaragaza ko yariremye igamije guhunga ibiganiro by’amahoro.
Ati “U Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu mu gukemura amakimbirane mu mahoro, atari ku bw’umutekano wacu gusa, ahubwo ari no kugira ngo akarere kose kabeho neza. Dushaka amahoro, bityo rero tuzibanda ku kazi kihutirwa dufite ko kubaka igihugu n’ubufatanye n’akarere, harimo na RDC. Akarere k’Ibiyaga Bigari gatekanye tukabonamo inyungu twese.”
Ambasaderi César yagaragaje ko icyazana amahoro mu burasirazuba bwa RDC ari ibiganiro bya politiki gusa nk’uko byashimangiwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC, kandi ko imyanzuro bafashe ikwiye gushyirwa mu bikorwa.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!