Ibi yabimenyesheje abitabiriye Rwanda Day i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 3 Gashyantare 2024, asobanura aho iki gihugu gihagaze nyuma y’imyaka 30.
Yagize ati “Mu myaka ya vuba, u Rwanda rwaguye urwego rwa dipolomasi. Kuva Rwanda Day ibaye mu 2019, twafunguye misiyo nshya za dipolomasi 8 ku migabane ine, bituma igiteranyo cy’umubare wa misiyo za dipolomasi ugera kuri 47.”
Minisitiri Biruta yatangaje ko u Rwanda rugiye kwandika amateka yo kugira ku nshuro ya mbere ambasade muri Amerika y’Amajyepfo. Iyi igiye gufungurwa mu murwa mukuru wa Brésil, Brazilia.
Minisitiri Biruta yasobanuye ko ibihugu bifite Ambasade mu Rwanda bikomeje kwiyongera, ubu zikaba zigeze 45 kandi ko i Kigali hari abahagariye imiryango mpuzamahanga itandukanye.
Muri iyi myaka mike ishize u Rwanda rwashyize imbaraga mu kongera ambasade n’abaruhagarariye mu bice by’Isi nko muri Afurika, Aziya no mu Burasirazuba bwo hagati.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!