Buri tariki 12 Kanama, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Urubyiruko. Ni muri urwo rwego IGIHE yegereye umushakashatsi mu mateka, Amb Dr. Ngarambe François Xavier, agaruka ku buryo urubyiruko rwakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amb. Dr. Ngarambe si umushakashatsi gusa, ni n’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavukiye mu Rwanda mu 1957, akurira mu gihe cya Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri. Ivangura, iringaniza n’itoteza byakorewe Abatutsi, abizi neza nk’uwabibayemo.
Ari mu nkirirahato zashoboye kwiga amashuri yisumbuye, ndetse arangiza kaminuza bigoranye cyane, akiga yiyishyurira, Leta yaramwimye buruse.
Muri iki kiganiro yagiranye na IGIHE, yagaragaje ko Leta zateguraga Jenoside zitagarukiraga gusa mu kuvangura no gutoteza Abatutsi, ahubwo zongeyeho umugambi mubisha wo gukangurira abanyeshuri b’Abahutu kwanga no gutoteza bagenzi babo b’Abatutsi.
Urugero yatanze ni mu 1973 aho abanyeshuri b’Abahutu birukanye ndetse bakica bamwe muri bagenzi babo b’Abatutsi.
Avuga ko “iyo gahunda yafashe indi ntera ubwo ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi bwashingwaga Maurice Ntahobali, umuntu w’inzobere mu icengezamatwara: Yashyize mu burezi gahunda zo gutegura abitwaga aba ’militant’ ba MRND, ubwenge bwabo bugasimbuzwa amatwara y’iryo shyaka.”
Nyuma yaho hakurikiyeho gahunda yiswe "ivugurura ry’uburezi" yemejwe mu 1979, itangira gushyirwa mu bikorwa na Minisitiri Nsekalije mu 1981.
Amb. Dr. Ngarambe yavuze ko iby’ingezi byaranze iyo gahunda ari “kubuza iyongera ry’umubare w’abize (gutegeka ko abana batangira amashuri yisumbuye batarenga 10% ry’abarangije abanza); kugabanya ubwinshi bw’abahanga mu gihugu (kuvanaho ihame ko imyanya mike ihari ishyirwamo abarusha abandi, igahabwa "abemerewe" ku bushake bwa minisitiri;”
Ati “Kohereza 90% isigaye mu mashuri y’imyuga yo mu cyaro, ifite umumaro muto cyane mu guteza imbere abayikora no guteza imbere igihugu (kubaza imihini, kuboha ibitebo ndetse no kubaza impiri, harimo n’izaje gukoreshwa muri Jenoside).”
Yakomeje agira ati “Iyo gahunda yasozwaga n’amasomo y’amateka n’uburere mboneragihugu, agamije kwigisha ivangura no gucengeza mu mwana w’Umuhutu ko Umututsi ari umwanzi, aho ava kagera, ko igihe kiri hafi Umuhutu akitegura kwivuna Umututsi.”
Mu bateguye izi nyigisho harimo Ferdinand Nahimana waje kuba ruharwa mu guhembera urwango no gukangurira Abahutu kumara Abatutsi, abinyujije mu itangazamakuru, cyane cyane muri RTLM.
Muri iki kiganiro na IGIHE, urumva neza uburyo uburezi buroga urubyiruko bwabaye imwe mu ntwaro zo gutegura no kunoza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urumva kandi itandukaniro ry’uburezi bwo ha mbere n’uburezi bushyizwe imbere na Leta yubakiwe ku ngufu zahagaritse Jenoside, iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Amb. Dr. Ngarambe avuga ko ari “uburezi bugamije guha abana bose amahirwe angana mu kubona ubumenyi, ubumenyi-ngiro n’ubushobozi, bubategura kuzavamo abantu b’ingenzi, barangwa n’indangagaciro za muntu, bifitiye akamaro, bakanakagirira igihugu cyose. Ni uburezi bufite uruhare runini mu kubaka u Rwanda twifuza, rutazongera kubamo Jenoside.”
Reba ikiganiro cyose hano:



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!